Prince Kid mu rubanza yihakanye amajwi yumvikanye asaba happiness miss Muheto avuga ko ari amacurano.

Ni mu rubanza rwabaye uyu munsi tariki 13 zukwa 5, 2022 aho Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya prince kid ukurikiranweho ubyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya miss Rwanda mu bihe bigeye bitandukanye amaze igihe ategura.

Uyu prince kid ashinjwa ibyaha bitatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza ku nkeke undi bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ishimwe ubwo hamenyekanaga ko yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ntago byatinze humvikana amajwi byavuzwe ko ari amajwi ya Miss Muheto ndetse n’uyu Prince kid, ndetse byatumye abantu benshi bakoresha imvugo yitwa “happiness” cyane kubera ko muri ayo majwi uyu prince kid yasabaga Miss Muheto happiness nk’uko nawe yamurwaniriye ishyaka ubwo yari ari kwiyamamariza gutwara ikamba rya nyampinga 2022.

Ntago ari ibyo gusa kandi, abantu benshi bashimiye miss Muheto kubw’igikorwa cyiza yakoze cyo kugaragaza ibikorwa bya Prince kid kubera ko asa nk’aho ariwe wabishyize hanze, nubwo n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwtangaje ko burya bari bamaze igihe bashaka amakuru yimbitse ku bibera muri miss Rwanda kuva muri 2019 nk’uko umuyobozi wayo yabitangaje.

Ariko uretse n’ibyo na Madame Marie Immacule ubwe nk’umuyobozi ushinzwe kurengera uburenganzira bw’abana n’abagore akanarwanya ihohoterwa ribakorerwa, ubwo yaganiraga n’UKWEZI TV kuri Youtube yavuze ko prince kid atahakana avuga ko amajwi yumvikanye Atari aye kuko asanzwe amuzi kandi yaramwiyumviye.

Inkuru Wasoma:  Mama Sava abwije ukuri abavuze ko yatwaye umugabo w'abandi nyuma yo kwerekana umukunzi we ufite undi mugore.

Ubwo urubanza rwabaga uyu munsi, abashinjacyaha basabye ko rwabera mu muhezo, nk’uko twabibagejejeho mu nkuru yatambutse, urukiko rumaze kubyemeza iburana riratangira aho baburanaga niba prince kid yafungurwa akaburana ari hanze cyangwa se agafungwa iminsi 30, aribwo UMUSEKE .RW nyuma y’urubanza baje kumenya bimwe mubyo prince kid yaburanye mu gihe cy’urubanza.

Ubwo yaburanaga yahakanye avuga ko amajwi yumvikanye Atari aye, ahubwo yakozwe nk’amacurano, gusa avuga ko igihe azaba arimo kuburana urubanza mu mizi aribwo azavuga kuby’ayo majwi abisobanura neza.

Byaje kurangira urukiko rwanzuye ko ruzasoma imyanzuro tariki 16 zukwa 5 saa cyenda zo ku gicamunsi. Prince kid ubwo yasohokaga mu rubanza aho rwaberaga ku rukiko rwa Kicukiro, yafashwe amashusho ubwo yapeperaga abantu bari bari aho ngaho byabateye agahinda cyane, ariko banatungurwa n’ukuntu yari arinzwe bidasanzwe, ku buryo hari n’umunyamakuru wavuze ko arebye uko bimeze, hari amahirwe menshi yo kuba prince kid batazamwemerera kuburana ari hanze.

“Ese miss Meghan NIMWIZA yaba yarasezeye mu marushanwa ya miss Rwanda nk’umu Judge kubera Prince kid?”| abakunzi ba miss Rwanda bafite ibyo bari kubivugaho.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved