banner

Prince kid na Miss Iradukunda Elsa basezeranye mu murenge abantu bacika ururondogoro

Ishimwe Dieudonne wamenyekanye mu myidagaduro nka Prince kid yasezeranye imbere y’amategeko na Iradukunda Elsa wabaye miss Rwanda 2017, bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore.  Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye cyane cyane Twitter,amagambo yabaye akangari kose bavuga ko Miss Iradukunda Elsa usigaye ufatwa nk’umukobwa ufite urukundo rw’ukuri yamaze kwiyegurira burundu Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid bagasezerana mu mategeko.  Impamvu atari byiza gutereta umugore wubatse.

Ibitekerezo butandukanye mu butumwa buri gucicikana biravuga ko aba bombi bemeranyije kubana nk’umugore n’umugabo. Ibitekerezo byiganjemo ibyishimo byinshi, nyuma y’uko amakuru agiye haze avuga ko Prince Kid na Miss Elsa bagiye kujya mu murenge gusezerana. Nyuma y’uko inyaRwanda.com dukesha iyi nkuru yari imaze kumenya ayo makuru, yagerageje gushaka ndetse igendera kubiri kuvugwa, uwatanze aya makuru yavuze ko koko mu by’ukuri amakuru ari impamo.

Mu kiganiro inyaRwanda.com yahawe yabwiwe ko Prince Kid agiye mu murenge gusezerana na Miss Elsa, ndetse umuhango wo kwiyakira nyuma yo gusezerana bikaba biri bubere ahitwa Khan Khazan mu Kiyovu. Kugeza ubu nk’uko bakunze kubyita ku mbuga nkoranyambaga (Ku mihanda) ibitekerezo byabaye byinshi, aho ibitekerezo byose byiganjemo gushima cyane Prince Kid kubw’igikorwa cy’ubugabo akoze.

Inkuru Wasoma:  Umunyamakuru ukomeye mu Rwanda yahawe amazina agayitse nyuma yo gushyira hanze ifoto y’umubyeyi uhetse umwana yateze igare.

Mu masaha y’umugoroba yo kuwa 06 Gashyantare 2023 ni bwo Miss Elsa Iradukunda yasangije abamukurikira amafoto abiri meza, yambaye inkweto ndende zijya gusa n’ibara rya kaki ariko zirabagirana. Yari yambaye kandi ikanzu y’umutuku, afite agakapu kajya kujyana n’inkweto, isaha y’umukara, amaherana asa n’inkweto, ariko ikintu abantu bitayeho cyane kikaba ari impeta yari yambaye.

Iyi mpeta ubona ko ikoze mu mulinga wa zahabu, yatumye abakurikira uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga bamurata amashimwe, bavuga ko yamaze kugera mu kindi cyiciro cy’urukundo. Ubwo yasangizaga abantu aya mafoto, abantu benshi baketse impeta ya “fiançailles” Ibitekerezo bamwe bakomeje gushyira kuri ayo mafoto byahamyaga ko mu buryo bw’ibanga Prince Kid yambitse impeta uyu mukobwa ufite ubwiza budashidikanywaho, dore ko yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2017.

Miss Elsa Iradukunda yabaye igihamya cy’urukundo nyarwo agerageza uko ashoboye kuba hafi Prince Kid, byavuzwe ko ubwo yatabwaga muri yombi muri Mata 2022 biteguraga kurushinga.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved