Prince kid uherutse kuvuga icyihishe inyuma yo kuba yarajyanwe mu nkiko yasubiye mu rukiko gukomeza kuburana

Kuri uyu wa 28 mata 2023, Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince kid akaba umuyobozi wa kompanyi Rwanda Inspiration Backup yahoze itegura irushanwa rya miss Rwanda, yasubiye imbere y’urukiko kuburana ibirego ubushinjacyaha bumukurikiranyeho mu rwego rw’ubujurire aho akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivugwa ko yagiye akorera abakobwa bitabiriye iri rushanwa rya miss Rwanda mu bihe bigiye bitandukanye.

Kuwa 12 ukuboza 2022 nibwo urukiko rwagize umwere Prince kid kuri ibi byaha, ariko ubushinjacyaha ntibwanyurwa n’iyo myanzuro byatumye bujurira kuwa 31 ukuboza 2022, aho ubujurire bwatangiye kuburanishwa kuwa 31 werurwe 2023 ariko rukaza gusubikwa. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 mata 2023 Prince kid yari yageze mu cyumba cy’urukiko kugira ngo hasubukurwe iburanisha.

Inkuru Wasoma:  Pasiteri yareze Umuhanzi King James kumwambura akayabo

Muri uru rubanza, kuwa 31 werurwe ubwo yatangiraga kuburana ubujurire, Prince kid yakomeje ahakana ibyaha aregwa avuga ko kujyanwa mu nkiko hari impamvu ibyihishe inyuma,aho yavuze ko ikirego cya mbere cyatanzwe n’umuntu ufite kode ya TGK muri uru rubanza nk’umutangabuhamya, yabikoze kugira ngo irushanwa rya miss Rwanda yashinze arikurwe mu maboko maze rihabwe umukobwa uvuga ko afite ubushobozi bwo kurikurikirana.

Icyo gihe Prince kid yavuze ko ibyavuzwe byose n’ubushinjacyaha ari ibyaha byatekinitswe, mu gihe ubushinjacyaha bwo bwakomezaga buvuga ko Prince kid yakoreye ihohoterwa abakobwa bitabiriye miss Rwanda. Bwanavuze ko hari umwe mubo yahohoteye mu gihe cya Covid-19 amufatanije n’ubukene yari afite muri icyo gihe bigaheraho amusambanya. [Turakomeza kubagezaho amakuru agezweho ajyanye n’iyi nkuru]

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved