Prothet Noheli yavuze ko Imana yisubiyeho ikamwereka umugore wa nyawe bagiye gukorana ubukwe bitarenze uyu mwaka

Prophet Byukurabagirane Noheli uri mu bamaze kwandika izina ku mbuga nkoranyambaga, bitewe n’ubuhanzuzi yatangaje avuga ko yagize iyerekwa ririmo ko Imana yamuhaye impeta, ikamubwira ngo nagende ayambike umugore wa nyakwigendera Pasiteri Niyonshuti Theogene, yatangaje ko nyuma y’uko yakoze ikosa Imana ikamubwira ko yisubiyeho, kuri ubu yamubwiye ko yamuhaye imbabazi yongera kumusubiza uyu mugore, inamubwira ko bitarenze uyu mwaka iragaragaza imbara zayo.

Uyu muhanuzi ahanini yamamaye binyuze muri ubu buhanuzi yatanze, aho yagiye azenguruka kuma shene ya YouTube menshi avuga ko Imana yamuhaye impeta ikamusabasa kurongora Uwanyana Assia (umugore wa Pasiteri Theogene), akamuhoza amarira yose yarize ndetse kuri uwo munsi yerekanye impeta avuga ko ariyo Imana yamuhaye ngo azayimwambike.

Icyakora abantu benshi ntabwo bakiriye neza ibyo uyu mugabo yavugaga, kuko abenshi batangiye kumutangira ubuhamya bubi bavuga ko asanzwe ari umuhehesi, akaba ashaka kubikorera n’uyu mugore wa nyakwigendera. Hari n’abandi bagaragaje ko bababajwe cyane nibyo uyu mugabo yavuze, ku buryo batangiye guhamagarira Ubugenzacyaha bw’u Rwanda (RIB) gutangira kumukurikirana kuko ari ukumushinyagurira.

Ubwo Prophet Noheli yari mu kiganiro n’itangazamakuru, hari undi muhanuzi wamubwiye ko ibyo yakoze ari amakosa, niyo Imana yaba yaramubwiye ko azarongora uriya mugore ntabwo yagakwiye kubijyana kuri YouTube. Noheli wavuze ko asanzwe atazi uyu muhanuzi yamusabye ko mbere y’uko amubwira ubuhanuzi Imana yamweretse agomba kubanza kumuha ibimenyetso bityo akabona uko amwizera, amaze kubimwereka yahise avuga ko ubu bukwe butakibaye.

Kubera ibi byose byavugwaga, uyu mugabo yahise agaruka mu itangazamakuru avuga ko ubu bukwe butakibaye, ngo kuko yarenze kubyo Imana yamuhaye akajya kwikorera ibiganiro, aho kugira ngo ajye kubyibwirira uwo Imana yamutumyeho.

Inkuru Wasoma:  Bibiliya imaze imyaka irenga 1000 yatejwe cyamunara kuri miliyoni 38 z’amadorari

Kuri ubu uyu muhanuzi yavuze ko yagize iyerekwa rishya, aho Imana yamubwiye ko agiye kumuha umugore wa nyawe bazabana. Mbere y’uko imumwereka yamumbwiye ko ibyo yari yaramuhaniye, yagiraga ngo irebe niba yashobora kwihangana ndetse no kuzashobora kubana n’uyu mugore. Yakomeje avuga ko yamubwiye ko niba yarashoboye kwihanganira ibyo Imana yari yamusabye afite ukwizera, kwihangana ndetse n’ubwitonzi bwamufasha kubana n’uwo mugore.

Noheli yahise avuga ko Imana yamweretse Uwanyana Assia mu ishusho ya Bikiramariya, imubwira ko agomba kuba umugore we ndetse ngo inzira zose bizacamo iri sezerano rigomba gusohoka. Yamubwiye ko kandi ngo bombi bagomba guhura bagahozanya amarira [kuko ngo barababaye], kandi ngo bitarenze uyu mwaka abantu baraje babone icyo izi mbaraga z’Imana zigiye gukora.

Yavuze ko ubwo Imana yari igiye kumuha ubu buhanuzi, yari yiteze ko igiye kumwereka undi mugore bityo atungurwa no gusanga uwo yari yaramuhaye mbere ariwe igaruye. Uyu muhanuzi yatangaje ko nibishoboka bitararenga uyu mwaka abantu batarabona ubu buhanuzi bw’Imana busohoye, ndetse ngo umuhanuzi cyangwa umuntu wese urashaka kumusebya kuri ibi yavuze ntabwo Imana iraba iri kumukoreramo.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved