Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin ntari ku rutonde rw’amazina rwakozwe n’ibiro bya perezida w’Uburusiya (Kremlin) rw’abateganyijwe kwitabira ibiganiro by’amahoro ku ntambara yo muri Ukraine bibera i Istanbul muri Turukiya kuri uyu wa kane, nubwo Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yari yamusabye kubyitabira.
Ahubwo intumwa z’Uburusiya ziraza kuba ziyobowe na Vladimir Medinsky, umujyanama wa perezida w’Uburusiya, nkuko bikubiye mu itangazo ryasohowe na Kremlin.
Mbere, Zelensky yari yavuze ko azitabira ibyo biganiro we ubwe akanahura na Putin niba uwo Perezida w’Uburusiya yemeye kubyitabira, ndetse yavuze ko yakora ibishoboka byose hakabaho inama yabo imbona nkubone.
Perezida w’Amerika Donald Trump na we ntiyitabira iyi nama, nkuko amakuru yo mu bitangazamakuru abivuga, nubwo mbere yari yaciye amarenga ko yayitabira niba Putin azaba ahari.
Zelensky araba ari mu murwa mukuru Ankara wa Turukiya guhura na Perezida w’icyo gihugu Recep Tayyip Erdogan.
Yavuze ko yakwitabira ibiganiro bitaziguye bihuza Ukraine n’Uburusiya mu mujyi wa Istanbul, ariko ari uko gusa Putin na we abyitabiriye.
Mu ijambo ryo mu buryo bwa videwo avuga buri joro yavuze ku wa gatatu, yagize ati: “Ntegereje kureba uzaza avuye mu Burusiya, ubundi nzafate icyemezo ku ngamba Ukraine ikwiye gufata. Kugeza ubu, ibimenyetso biva iwabo biri mu bitangazamakuru nta cyo bitanga.”
Putin na Zelensky ntibarongera guhura imbona nkubone kuva mu Kuboza (12) mu mwaka wa 2019. Uburusiya na Ukraine biheruka kugirana ibiganiro bitaziguye muri Werurwe (3) mu mwaka wa 2022, byabereye i Istanbul, nyuma gato yuko Uburusiya bugabye igitero gisesuye kuri uyu muturanyi wabwo.
Imirwano ikaze yarakomeje kuva icyo gihe. Mu mwaka ushize, Uburusiya bwongereye gahoro gahoro ingano y’ubutaka bugenzura, bwiganje mu burasirazuba bwa Ukraine.
Ku cyumweru, Putin yasabye ko haba ibiganiro bitaziguye hagati y’Uburusiya na Ukraine i Istanbul “nta mananiza” abanje kubaho. Nuko Zelensky atangaza ko azabyitabira we ubwe ndetse ko yiteze ko na Perezida w’Uburusiya azajyayo kubyitabira.
Icyo cyifuzo cya Putin cy’ibiganiro bitaziguye i Istanbul cyakurikiye ubusabe bw’agahenge k’iminsi 30 bw’ibihugu bikomeye byo mu burengerazuba bw’isi, nyuma yuko abategetsi b’i Burayi bahuriye mu murwa mukuru Kyiv wa Ukraine ku wa gatandatu.
Nyuma yuko ku cyumweru Trump asabye Ukraine kwemera icyo cyifuzo, Zelensky yavuze ko azajya muri ibyo biganiro we ubwe.
Mu butumwa bwanditse yatangaje ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Nta cyo bimaze gukomeza ubwicanyi. Ndetse nzaba ntegereje Putin muri Türkiye ku wa kane. Ubwanjye.”
Mbere ku wa gatatu, Trump yari yumvikanishije ko bishoboka ko yakwitabira iyo nama ubwe mu gihe Putin yaba ayitabiriye.
Uyu Perezida w’Amerika, kuri ubu uri mu ruzinduko muri Qatar, yabwiye abanyamakuru ko atazi niba mugenzi we w’Uburusiya azayitabira “niba ntari yo”.
Trump yagize ati: “Ndabizi ko yifuza ko naba mpari, kandi ibyo birashoboka. Iyaba twashoboraga kurangiza intambara, ibyo nakabaye ndimo kubitekerezaho.”
Byitezwe ko Amerika yohereza intumwa zo ku rwego rwo hejuru muri ibyo biganiro.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Marco Rubio yageze muri Turukiya ku wa gatatu, aho kuri uyu wa kane ahurira n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize umuryango wo gutabarana w’Uburayi n’Amerika (OTAN).
Mbere y’iyo nama, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine Andrii Sybiha yavuze ko yahuye na Minisitiri Rubio ku mugoroba wo ku wa gatatu. Sybiha yavuze ko yongeye gushimangira kwiyemeza kwa Ukraine mu bikorwa bigamije amahoro by’Amerika, anasaba Uburusiya “na bwo gufata ingamba zubaka nk’iza Ukraine”.
Rubio arateganya gukomereza uruzinduko rwe i Istanbul ku wa gatanu, aho minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika ivuga ko azitabira ibiganiro na bagenzi be b’i Burayi byiga ku ntambara yo muri Ukraine.
Ubwo ku wa gatatu yageraga kuri hoteli acumbitsemo i Antalya, Rubio ntiyasubije igihe BBC yari imubajije niba Putin azajya muri Turukiya.
Kuva yasubira ku butegetsi, Perezida Trump yashatse kugeza ku gahenge hagati y’Uburusiya na Ukraine.
Yasoje imyaka yari ishize ibihugu byo mu burengerazuba byaririnze kuvugana na Perezida w’Uburusiya, ubwo yavuganaga na Putin kuri telefone muri Gashyantare (2) uyu mwaka, ndetse intumwa ye Steve Witkoff yahuye na Putin bagirana ibiganiro mu murwa mukuru Moscow w’Uburusiya.
Mbere, Trump yavuze ko Uburusiya na Ukraine byari biri “hafi cyane yo kugera ku masezerano”.
Ku cyumweru, ubwo Putin yatangaga icyifuzo cy’ibiganiro bitaziguye, Trump yatangaje ku rubuga rwe ‘Truth Social’ ati: “Umunsi ushobora kuzaba mwiza cyane ku Burusiya na Ukraine!”