Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, mu kiganiro yahaye itangazamakuru nijoro, yatangaje ko igihugu cye kitazemera ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika yivanga mu ntambara iri hagati ya Israel na Iran, asaba by’umwihariko Donald Trump kuba maso no kutagwa mu mutego w’intambara.
Amakuru aturuka ahizewe avuga ko Uburusiya bwamaze gutegura uburyo bwo gutanga ubufasha buhambaye ku ruhande rwa Iran mu gihe Amerika yagerageza kwinjira muri iyo ntambara. Putin yavuze ko ubufasha Uburusiya bwatanga burimo:
Ubwirinzi bw’ikirere bugezweho bwo kurinda Iran ibitero by’indege za gisirikare na misile;
Indege za gisirikare zo mu bwoko bwa Sukhoi SU-57, zizwiho ubushobozi bwo kurwana ku rwego rwo hejuru, kandi zikaba zitarigeze zifashishwa mu ntambara n’imwe kugeza ubu.
Putin yavuze ko “Uburusiya butazemera na rimwe ko Iran itsindwa cyangwa isenywa n’abayirwanya,” agaragaza ko icyo gihugu ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Burusiya mu karere k’Abarabu no mu Burengerazuba bwo hagati.
Iyi nkuru ije mu gihe umwuka w’intambara ukomeje gufata indi ntera, aho ibihugu bikomeye ku isi bikomeje kwikanga ko iyi ntambara ishobora kuvamo intambara y’isi ya gatatu, bikaba byagira ingaruka zikomeye ku mutekano w’isi yose.