Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko igisirikare cye kiri kugena aho gishobora kugaba ibitero muri Ukraine hifashishijwe misile zidasanzwe zishobora kurasa mu ntera ndende zizwi nka Oreshnik.
Yabitangarije i Astana muri Kazakhstan, mu nama yahuriyemo n’abayobozi b’ibihugu bigize umuryango wiga ku bijyanye n’umutekano, ‘Collective Security Treaty Organization- CSTO’.
Putin yavuze ko ibitero bishobora kwibasira ibigo bikomeye birimo ibya gisirikare, inganda n’ibikorwa remezo bifite agaciro muri Ukraine.
Yavuze ko bizakorwa hagamije kwihimura ku bitero Ukraine iherutse kugaba igerageza kwibasira ibikorwaremezo bifatiye runini u Burusiya.
Putin yashimangiye ko misile za Oreshnik zatangiye gukoreshwa bwa mbere mu cyumweru gishize, nk’igisubizo ku cyemezo ibihugu byo mu Burengerazuba cyafashe cyo kwemerera Ukraine gukoresha intwaro ziremereye, aho yavuze ko byatumye ibihugu bigize NATO bibarwa nk’ibiri mu buryo butaziguye muri iyi ntambara.
Yatangaje ko misile za Oreshnik zihari ku bwinshi, ko hanatangiye ibikorwa byo gutunganya nyinshi zishoboka.
Uretse kugendera ku muvuguko wo hejuru [ibilometero ibihumbi 12 ku isaha], igisasu cya Oreshnik gishobora kuraswa mu ntera iri hagati y’ibilometero 1000-3000.
Kugendera ku muvuduko udasanzwe bituma bigorana kuba icyo gisasu cyasenywa n’ubundi bwirinzi busanzwe bukoreshwa mu gihe cyaba kirashwe ahantu runaka.
Mu ijoro ryakeye, u Burusiya bwarashe ibisasu 90 l n’ibitero bya drone 100 ku ngabo za Ukraine. Putin yavuze ko ibisasu bya Oreshnik ari byo bishobora gukurikira.