President w’uburusiya Vradimir Putin yaburiye ibihugu by’uburayi na America ko nibidakorana neza n’uburusiya hazabaho ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa ku isoko mpuzamahanga.
Ibi ngibi Putin yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yakiraga mugenzi we Aleksandr Lukansenko wa Berarus, yagize ati” niba badakoranye natwe muburyo buboneye, hazabaho ikibazo cy’ibiryo ku isoko mpuzamahanga, n’ikimenyimenyi na mbere y’uko ibi byose biba habayeho izamuka ry’ibiciro ridasanzwe ryikubye inshuro 3 kandi byose byatewe n’ikosa ryatewe n’uburayi na America”.
Vradimir Putin yavuze ko hari ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ifumbire rikoreshwa mu buhinzi, kandi ko kuba nayo itari kuboneka byatewe n’amakosa yakozwe n’ibihugu by’iburayi. Yagize ati” niba abafatanyabikorwa bacu ba America n’uburayi badobeje ibintu mu bijyanye n’ubukungu ndetse n’ubwikorezi bwo mu mazi, bivuze ko ibintu bigomba kudogera no ku ruhande rwabo maze ibiciro by’ibiryo bizamuke. Bizatuma kandi habaho inzara mu bice bitandukanye by’isi, kandi abimukira ku isi hose biyongere”.
Uyu mugabo yavuze kandi ko igihugu cye kizakorana n’abafatanya bikorwa babishaka, kandi ko nta muntu uzigera agiheza nk’uko ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bushaka kubigenza. Yavuze ko igihugu kimwe kidashobora kwigarurira isi muri iki gihe.
Mukomeze mujye mudusura mwisomera amakuru agezweho kurubuga rwacu ndetse munasoma inkuru ndende IBANGO RY’IBANGA y’uruhererekane irungu rishire burundu. Turabakunda!