Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yateguje ko u Burusiya buzamara abasirikare ba Ukraine mu gihe ibiganiro by’amahoro biyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitagira icyo bigeraho.
Mu kiganiro yagiranye n’abasirikare b’u Burusiya bakoresha ubwato bukoresha intwaro za nikeleyeri bugendera munsi y’amazi bwa Arkhangelsk ku wa 27 Werurwe 2025, Putin yasobanuye ko ingabo zabo zirusha imbaraga iza Ukraine ku mpande zose.
Ati “Ntihashize igihe kinini mbivuze ngo ‘Tuzabakanda’. Ubu hari impamvu yo kwizera ko tuzabamara. Kandi ntekereza ko igihe cyo kubibona cyaba icy’abantu bo muri Ukraine ubwabo.”
Putin yagaragaje ko u Burusiya bushaka gukemura amakimbirane bufitanye na Ukraine binyuze mu nzira y’amahoro, impamvu muzi zayo zigakurwaho kugira ngo igihugu cyabo cyizere umutekano.
Mu by’ingenzi u Burusiya busaba harimo ko umuryango w’ubwirinzi wa NATO uhuza ingabo z’ibihugu birimo Amerika, u Bwongereza, u Budage n’ibindi by’i Burayi, wakura ibikorwa byawo muri Ukraine.
Mu gihe Amerika yatangiye kuganiriza u Burusiya na Ukraine kugira ngo bihagarike iyi ntambara, Putin yasobanuye ko ibihugu by’i Burayi bikomeje kumvisha ubuyobozi bwa Ukraine ko bukwiye gukomeza kurwana kugira ngo butsinde.
Yasobanuye ko abayobozi barimo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, batesheje agaciro impamvu yatumye u Burusiya butangiza intambara muri Gashyantare 2022 ndetse n’imbaraga z’igisirikare cyabwo.
Putin yabwiye aba basirikare ko Boris “agomba kuba yaribagiwe ko hari abantu nkamwe n’intwaro nk’ubwato bwanyu bugendera munsi y’amazi. Rwose yibagiwe cyangwa wenda ntasobanukiwe icyo Abarusiya baremwemo.”
Hashingiwe ku bwumvikane Putin yagiranye na Donald Trump wa Amerika, tariki ya 18 Werurwe ingabo z’u Burusiya zasabwe kutongera kugaba ibitero ku bikorwaremezo bitanga ingufu bya Ukraine.
U Burusiya bwatangaje ko Ukraine yakomeje kurenga kuri aka gahenge, igaba ibitero ku bikorwaremezo byabwo bitanga ingufu mu bice birimo intara ya Kursk.