Guverinoma ya Qatar yashimye imyitwarire y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’aho ihuriro AFC/M23 rifashe icyemezo cyo gukura abarwanyi baryo mu mujyi wa Walikale.
Tariki ya 22 Werurwe 2025 ni bwo AFC/M23 yatangaje ko yakuye abarwanyi bayo muri uyu mujyi no mu bindi bice bihana imbibi, nyuma y’iminsi hafi itatu ibigenzura.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yasobanuye ko iki cyemezo cyafashwe kugira ngo ibiganiro by’amahoro bibe mu mwuka mwiza, ateguza ariko ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC niribagabaho ibitero, bazabyisubira.
Umuvugizi w’ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, yatangaje ko yamenye icyemezo AFC/M23 yafashe, asaba abasirikare ba Leta n’imitwe ya Wazalendo kutagaba ibitero kuri aba barwanyi.
Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda ku wa 23 Werurwe byatangaje ko u Rwanda rwishimiye iki cyemezo cya AFC/M23 n’icya Leta ya RDC, bisobanura ko rwiyemeje gukorana n’impande zose kugira ngo imyanzuro y’amahoro yafashwe yubahirizwe.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar kuri uyu wa 24 Werurwe yashimye itangazo ry’u Rwanda n’irya RDC ku cyemezo cya AFC/M23 cyo gukura abarwanyi mu mujyi wa Walikale no kuba byariyemeje guhagarika ubushyamirane.
Iti “Qatar ibona ibi nk’intambwe nziza ifatika, iganisha ku mutekano n’amahoro mu karere.”
Iyi Minisiteri kandi yashimiye u Rwanda na RDC kuba bigaragaza ubushake bwo kuganira kugira ngo ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC kirangire, igaragaza ko ifite icyizere cy’uko bizakomeza gutera intambwe nziza ziganisha ku mahoro.
Abakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) bahuriye muri Tanzania muri Gashyantare 2025, basaba impande zishyamiranye kujya mu biganiro bya politiki.
Mu gihe biteganyijwe ko aba bakuru b’ibihugu bahurira mu yindi nama yifashisha ikoranabuhanga kuri uyu wa 24 Werurwe, Qatar yatangaje ko ishyigikiye gahunda yabo n’iyubahirizwa ry’amahame y’itegeko mpuzamahanga.
Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, tariki ya 18 Werurwe yahurije Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi i Doha, baganira ku mutekano wo mu karere. Abakuru b’ibihugu bagaragaje ko bashyigikiye ibiganiro bya politiki hagati y’impande zishyamiranye.