Umunyamuzika wanawutunganyaga (producer) Quincy Jones, wakoranye na Michael Jackson, Frank Sinatra n’abandi bahanzi b’ibyamamare benshi, yitabye Imana ku myaka 91.
Ushinzwe kumwamamariza, Arnold Robinson, ni we wamubitse avuga ko yashizemo umwuka azize iza bukuru mu ijoro rishyira kuri uyu wa mbere iwe mu rugo mu mujyi wa Bel Air.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuryango we riragira riti “Iri joro, tubabajwe no kubamenyesha inkuru y’itabaruka ry’umubyeyi n’umuvandimwe wacu Quincy Jones. Kandi nubwo iki ari igihombo gikomeye ku muryango wacu, turizihiza ubuzima n’ibigwi bye kandi tuzi ko nta wundi nkawe tuzongera kubona.”
Kmwe mu bikorwa byamenyekanishije Quincy Jones cyane, ni umuzingo (album) witwa Thriller yatunganyirije Michael Jackson mu 1982.
Mu mwuga we yari amazemo imyaka isaga 75, Jones yatsindiye Grammy Awards 28, ndetse ikinyamakuru Time magazine cyamushyize mu ruhando rw’abahanzi b’injyana ya jazz b’ibihangange bo mu kinyejana cya 20.
Quincy Jones ni we watunganyije ndetse anayobora ibikorwa byo gufata amajwi y’indirimbo ‘We Are The World’ mu 1985, indirimbo yakoreshejwe mu gukusanya inkunga yo gufasha umugabane wa Afurika wari wugarijwe n’amapfa n’inzara.
Yanateguye imiziki iherekeza filimi (soundtracks) yakoreshejwe muri filimi zirenga 50 n’ibiganiro bya televiziyo, harimo Heat of the Night, The Color Purple na The Italian Job.
Mu ntangiriro z’umwuga we, Jones yakoranye bya hafi cyane n’umuhanzi Frank Sinatra ndetse avugurura indirimbo ye yakunzwe cyane yitwa Fly Me To The Moon, ayikura ku rwego rwo gukundwa n’abantu bamwe, ayigira mpuzamahanga.
Quincy Jones na Michael Jackson batangiye gukorana guhera mu 1979, bahereye kuri album yitwa Off the Wall, bakurikizaho Thriller na Bad.