Radio Rwanda igiye gusubizaho amakuru mu Gifaransa n’Icyongereza

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) bwatangaje ko hagiye gusubizwaho gahunda y’amakuru mu Gifaransa n’Icyongereza, azajya atambuka kuri Radio Rwanda.

Ni icyemezo cyatangajwe kuri iki Cyumweru tariki 1 Ukuboza 2024. Biteganyijwe ko aya makuru azatangira gutambuka muri izi ndimi kuri uyu wa Mbere. Ni ubwa mbere agiye kongera gutambuka kuva mu 2018.

Ayo mu Gifaransa azajya atambuka saa Mbili z’ijoro, ayo mu Cyongereza atambuke saa Mbili n’Igice z’ijoro.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Radio Rwanda na Radiyo za RBA, Uwayo Divin, yavuze ko iki cyemezo cyashingiye ku mpamvu zitandukanye zirimo no kuba izi ndimi zisanzwe zemewe mu gihugu kandi hari umubare munini w’abazikoresha.

Ati “Impamvu asubijweho ni impamvu zumvikana kubera ko nka radiyo y’igihugu dukwiriye kuba dufite porogaramu mu ndimi zemewe mu Rwanda, ubundi hari Igifaransa, Icyongereza n’Igiswahili. Hari no kureba Akarere duherereyemo nk’u Rwanda, aho dufite umubare munini w’abakoresha Igifaransa haba mu gihugu ndetse no mu karere muri rusange, bakeneye kumenya amakuru y’ibibera mu Rwanda, mu karere ndetse no mu mahanga ya kure. Ni ugukora ibishoboka byose kugira ngo bibone muri RBA.”

Yakomeje avuga ko no mu minsi iri imbere Radio Rwanda izongera kujya itambutsa amakuru mu Giswahili, ndetse hakanarebwa uburyo hashyirwaho ibiganiro bikorwa muri izi ndimi eshatu.

Inkuru Wasoma:  Uwigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yitabye Imana

Ati “Ubwo n’amakuru yo mu Giswahili azagaruka ndetse turacyareba uburyo muri izi ndimi zose dushobora kugira ikiganiro kimwe kimwe, kugira ngo abakoresha izi ndimi babashe kwibona muri Radio Rwanda, dore ko tumaze kuba igicumbi cy’inama mpuzamahanga, kandi akaba ari amakuru nka radiyo y’igihugu dukwiriye gutangaza ndetse n’abo batugenderera tukabaha umwanya bakavuga mu ndimi zabo.”

Amakuru yo mu Giswahili yo yahagaze muri Kamena 2023.

Uwayo Divin yavuze ko izi mpinduka ntacyo zizahungabanya kuri gahunda y’imikorere ya Radio Rwanda, cyane ko zijyanye no guhaza ibyifuzo by’abayikurikira.

Ati “Ntacyo bizahungabanya, ubundi gahunda za Radio Rwanda ni gahunda zishobora guhinduka no kuvugururwa bitewe n’ibyo abadukurikira batwifuzaho. Turi kwibanda ku busabe bw’abantu kugira ngo turusheho kujyana n’ibyifuzo byabo.”

Mu Rwanda, inyandiko z’ubushakashatsi zigaragaza ko iminara ya radiyo yashinzwe muri 1960. Ibiganiro bya mbere by’igerageza byatangiye kumvikana muri Gashyantare 1961. Iyo radiyo yahawe izina rya Radio Rwanda.

Mbere y’icyo gihe, abaturage bumvaga Radio Usumbura na Radio Léopoldville. Igitangira, gahunda ya Radio Rwanda yabaga ari iy’amasaha abiri n’igice ku munsi. Yaheraga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba igasubikwa saa mbili n’igice z’ijoro.

Gahunda yayo muri icyo gihe yari igizwe ahanini n’amakuru, indirimbo nyinshi n’ibiganiro bike byigisha. Bimwe mu biganiro byayo byategurirwaga muri za Minisiteri.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved