Umunyamakuru Sam Karenzi uri mu bafite izina rikomeye mu itangazamakuru rya siporo mu Rwanda, ageze kure imirimo yo gutangiza radiyo ye ndetse yamaze guhabwa izina rya ‘SK FM’.

 

Mu mpera z’umwaka ushize, nibwo Karenzi na bamwe mu bakoranaga na we mu kiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire’ kuri Fine FM, basezeye.

 

Igikorwa cya mbere Karenzi yahereyeho ni ugushaka ibikoresho ndetse n’abanyamakuru bazatangira bakorana kuri radiyo ye nshya. Muri abo harimo Kazungu Clever, Aime Niyibizi, Ishimwe Ricard, Keza Cedric n’abandi.

 

Amakuru ahari ni uko iyi radiyo izaba yitwa SK FM, ikazatangira gukora mu cyumweru gitaha, ivugira ku murongo wa 93,9.

 

Izatangira ivuga amakuru y’imikino ariko ishobora no kongeramo ibindi biganiro uko iminsi igenda ishira.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.