Intambara hagati ya Israel na Iran igeze ku munsi wa gatandatu, ikomeje kurushaho gufata intera. Ibitero byombi byabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri, aho Iran yarashe mu duce dutandukanye twa Tel Aviv no mu misozi ya Golan Heights,  mu bice byigaruriwe na Israel.

 

Na ho Israel nayo ntiyatinze kwihorera, igaba ibitero ku nyubako zirimo Kaminuza ya Imam Hussein iri mu murwa mukuru Tehran, aho bivugwa ko hakorerwa imyitozo ya gisirikare n’ubushakashatsi. Iran yahise yihimura, irasa ku kigo cya siyansi cya Weizmann Institute kiri muri Israel.

 

Amakuru atangazwa na Tehran avuga ko Iran yamenye aho Mossad – urwego rw’iperereza rwa Israel – rukorera ibikorwa by’utudege tutagira abapilote (drones) n’intasi zayo. Iran ivuga ko yarashe indege nini ya drone yo mu bwoko bwa Hermes UAV, imwe mu zigezweho zikorwa na Israel, ikoreshwa mu gutera ibisasu ku ntego runaka. Iyi drone bivugwa ko ifite agaciro kagereranywa hagati ya miliyoni 18$ na miliyoni 30$.

 

Israel na yo yemeje ko yakomeje kugaba ibitero ku bikoresho bya Iran, by’umwihariko ku bikorwa biyungurura Uranium, ikaba ari imwe mu nkingi za gahunda ya Iran ya nikleyeri.

 

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye Iran gushyira hasi intwaro nta mananiza, agira ati: “Turagenzura ikirere cya Iran. Nta bushobozi bafite bwo kuturwanya.” Trump yongeraho ko amahirwe ya Amerika yo kwifata ngo itivanga mu ntambara agenda agabanuka.

 

Aya magambo yashyize igitutu ku rwego rwo hejuru, bituma n’abandi bafitanye isano n’intambara batangira gutanga impuruza.

 

Umutwe wa Aba Huthi wo muri Yemen, usanzwe ufatwa nk’ufitanye umubano na Iran, watangaje ko niramuka yinjiriye Iran, Amerika izahura n’ibitero bigabwa ku bikorwa byayo. Na Iran ubwayo yatangiye kwitegura, ivuga ko ishobora gutangira kurasa ku birindiro by’ingabo za Amerika mu karere, cyane cyane mu bihugu biyikikije.

 

Ibimenyetso bigaragaza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteguye kwinjira muri iyi ntambara, kuko indege za gisirikare zitwara ibitoro zamaze kuva ku bibuga by’indege byayo i Burayi, zigana mu Burasirazuba bwo Hagati. Izi ndege zishobora guha lisansi izindi z’intambara, nk’iziri mu bwoko bwa F-16, F-22 na F-35, byagaragajwe n’inzego z’ubutasi.

 

Amakuru kandi aravuga ko ingabo za Amerika zibarizwa mu bihugu bikikije Iran zari maso, ziteguye igikurikira cyose.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.