Rayon Sports itsinze Etincelles FC bigoranye, ifata umwanya wa mbere

Ni umukino igice cya mbere cyawo cyaranzwe no kuba Rayon Sports na Etincelles FC zerekanye umukino mwiza cyane ku bari bari muri Kigali Pelé Stadium nubwo ku ruhande rwa Rayon Sports kitari cyiza ku rwego abakunzi bayo bayifuzagaho cyane cyane ku bakinnyi nka Charles Bbale wabanje ku ruhande rw’iburyo akagisoreza ibumoso.

Mu bice bitandukanye birimo hagati mu kibuga ha Rayon Sports harimo Kanamugire Roger na Ndayishimiye Richard bagiraga amakosa yo gutakaza imipira byatumaga rimwe na rimwe abakinnyi ba Etincelles FC nka Robert Mukoghotya, Sumaila Moro,Ciza Hussein na Niyonkuru Sadjat binjirana ubwugarizi bwa Rayon Sports bwarimo Nsabimana Aimable na Nshimiyimana Emmanuel nubwo nta byago byinshi bateje izamu.

Etincelles FC yakinaga neza cyane, ku munota wa 43 yahushije uburyo bukomeye bwaranze igice cya mbere ubwo nyuma yo kwisirisimba imbere y’izamu rya Rayon Sports, Ciza Hussein yahinduye umupira mwiza ari iburyo maze usanga rutahizamu Sumaila Moro mu izamu arebana n’umunyezamu ariko awushyira muri koruneri.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Rayon Sports yabonye igitego cyanzwe ubwo Muhire Kevin yateraga kufura ku ikosa ryari rikorewe Iraguha Hadji maze Fall Ngagne ashyize umupira mu izamu umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira. Igice cya mbere cyari cyiza ku mpande zombi cyongereweho iminota ibiri kirangira amakipe anganya 0-0.

Charles Bbale bitari byagenze neza mu gice cya mbere yatangiye icya kabiri asimburwa na Aziz Bassane wahise atangirira gukina imbere ku ruhande rw’iburyo. Iminota 15 ya mbere y’igice cya kabiri yaranzwe n’ubundi no gukanirana ku makipe yombi ariko Rayon Sports igera ku izamu rya Etincelles FC cyane kugeza ubwo ku munota wa 62 ihushije uburyo bwahushijwe na Fall Ngagne ku mupira yahawe na Muhire Kevin ariko awutera hanze ari mu rubuga rw’amahina.

Ku munota wa 63 Rayon Sports yakoze impinduka ikuramo Iraguha Hadji ishyiramo Adama Bagayogo wahise anyura ku ruhande rw’iburyo Aziz Bassane ajya ibumoso. Mu bihe bitandukanye aba basore bahinduranyaga impande nkaho ku munota wa 66 Adama Bagayogo yazamukanaga umupira yinjiriye ibumoso acenga ba myugariro ba Etincelles agarura muri penaliti umupira wari ugiye kurenga maze usanga rutahizamu Fall Ngagne yiteguye ahita atsinda igitego cya mbere mu izamu ryar ririnzwe na Denis Ssenyondwa.

Abari bari muri Kigali Pelé Stadium bakomeje kureba umupira mwiza ku mpande zombi aho buri kipe yigaragazaga neza. Ku munota wa 82 Etincelles yabonye igitego cyanzwe gitsinzwe na Sumaila Moro ku mupira yahawe. na Nizigiyimana Isamael wari winjiye asimbura ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira ibintu Etincelles FC itemeye.Ku munota wa 84 Rayon Sports yahushije uburyo bukomeye ku mupira Muhire Kevin yongeye guha Fall Ngagne ariko ananirwa kuwushyira mu izamu,amakipe yombi akomeza gusatirana gusa iminota 90 ndetse n’ine y’inyongera irangira Rayon Sports itsinze 1-0 inafashe umwanya wa mbere.

Inkuru Wasoma:  Umufana wa Liverpool yagiye kuyifana muri UEFA Champions League birangira ahasize ubuzima

Kuri iki Cyumweru saa cyenda zuzuye APR FC izakira Rutsiro FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa mbere mu gihe saa kumi n’ebyiri AS Kigali izakina na Police FC mu kirarane cy’umunsi wa karindwi.

Inkuru Wasoma:  Umugabo yashyize ku isoko imbwa ye nyuma y'uko imuririye itike yagombaga kumujyana kureba umukino wa nyuma wa Man U.

Kuri iki Cyumweru saa cyenda zuzuye APR FC izakira Rutsiro FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa mbere mu gihe saa kumi n’ebyiri AS Kigali izakina na Police FC mu kirarane cy’umunsi wa karindwi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved