Rayon Sports vs APR FC: Amakuru avugwa mu makipe yombi mbere y’umukino

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza 2024, hateganyijwe umukino w’amateka hagati y’abakeba bo mu rw’imisozi igihumbi, uhuza Rayon Sports na APR FC kuri Stade Amahoro i Remera guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Uyu mukino w’Umunsi wa Gatatu, wari uteganyijwe bwa mbere ku wa 14 Nzeri, ugiye kuba mu gihe Rayon Sports iyoboye Shampiyona n’amanota 29, irusha APR FC ya gatandatu amanota 11.

Rayon Sports yatsinze imikino icyenda iheruka gukina, iyinjizwamo igitego kimwe. Ni mu gihe APR FC na yo yinjijwe igitego kimwe mu mikino icyenda imaze gukina, ariko ifite ibindi birarane bibiri izahuramo na Kiyovu Sports na Musanze FC.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru ni yo ifite ubusatirizi bwiza kugeza ubu kuko yinjije ibitego 19 birimo bitandatu bya Fall Ngagne na bine bya Iraguha Hadji, naho APR FC yo yinjije ibitego umunani birimo bibiri bya Mamadou Sy na bibiri bya Lamine Bah.

Myugariro Omar Gning wamaze gusubukura imyitozo nyuma yo kubagwa ndetse na rutahizamu Rudasingwa Prince uzatangira imyitozo yuzuye mu ntangiriro z’umwaka utaha, ni bamwe mu bakinnyi Rayon Sports idafite kuri uyu wa Gatandatu.

APR FC yo irakina idafite Dauda Yussif Seidu kubera uburwayi na Victor Mbaoma kubera imvune mu gihe Richmond Lamptey ashobora kugarurwa mu bakinnyi bifashishwa ku mukino.

Umurundi Nshimirimana Ismaël ‘Pitchou’ uheruka gusubira muri iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu, yagarutse mu Rwanda ariko azatangira kuyikinira mu mikino yo kwishyura.

Ubwo APR FC yari imaze kunganya igitego 1-1 na Police FC naho Rayon Sports igatsinda Muhazi United ibitego 2-1 ku wa Gatatu, abatoza b’amakipe yombi bavuze ko biteguye uyu mukino, ariko banakomoza ku munaniro abakinnyi bashobora kuba bafite kubera gukina imikino yegeranye.

Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemereye abakinnyi agahimbazamusyi k’ibihumbi 600 Frw kuri buri wese mu gihe batsinda kuri uyu wa Gatandatu.

Inkuru Wasoma:  FERWAFA yasabye imbabazi ku makosa yakoze igatuma Amavubi aterwa mpaga

Ku rundi ruhande, akenshi APR FC yagiye itanga agahimbazamusyi k’ibihumbi 300 Frw ku mukino wa Rayon Sports, ariko bivugwa ko gashobora kwiyongera mu gihe yaba yatsinze.

Ni umukino wa kabiri wa Shampiyona y’uyu mwaka ugiye kubera muri Stade Amahoro, ukaba uwa mbere ushobora gukinirwa imbere y’abafana ibihumbi 45 bayijyamo dore ko amatike yose yashize ku wa Gatanu, amasaha 29 mbere y’uko uba.

Ku nshuro ya mbere mu myaka 10, Rayon Sports na APR FC zirasifurirwa n’abasifuzi batari mpuzamahanga. Murindangabo Moïse ni we usifura umukino nk’umusifuzi wo hagati.

Abasifuzi bo ku ruhande ni Maniragaba Valery na Habumugisha Emmanuel mu gihe Umusifuzi wa Kane ari Irafasha Emmanuel.

Komiseri w’Umukino ni Rurangirwa Aaron mu gihe ushinzwe abasifuzi kuri uyu mukino ari Hakizimana Louis. Uyu mwanya wa nyuma ni ubwa mbere ushyizweho ku bayobora umukino muri Shampiyona y’u Rwanda.

APR FC yari imaze imikino ine idatsinda Rayon Sports, yatsinze umukino uheruka kuzihuza muri Shampiyona ku bitego 2-0 muri Werurwe. Muri Kamena, amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa mu mukino wo gusogongera Stade Amahoro mbere y’uko itahwa nyuma yo kuvugururwa ikajya ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ni yo yaherukaga gutsindira Derby muri Stade Amahoro mu Ukuboza 2019, mu mukino warangiye ari ibitego 2-0.

Abakinnyi byitezwe ko bazabanza mu kibuga ku mpande zombi:

Rayon Sports: Khadime Ndiaye, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable, Youssou Diagne, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ndayishimiye Richard, Muhire Kevin (c), Aziz Bassane, Iraguha Hadji na Fall Ngagne.

APR FC: Pavelh Ndzila, Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude (c), Aliou Souané, Niyigena Clément, Taddeo Lwanga, Mugiraneza Frodouard, Ruboneka Jean Bosco, Lamine Bah, Mugisha Gilbert na Mamadou Sy.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved