Kuri uyu wa kabiri , tariki ya 2 Nyakanga 2025, ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo y’itegura umwaka mushya w’imkino. Nigikorwa cyaabereye ku kibuga cyo mu Nzove aho abakinnyi n’abatoza basubukuri gahunda yo kwiyubaka nyuma y’ikiruhuko cy’impeshyi.
Iyi myitozo ibaye mu gihe iyi kipe imaze kunguka abakinnyi bashya barimo Rushema Chris, wasinye amasezerano y’imyaka ibiri, Tambwe Gloire ukomoka mu Burundi, ndetse na Musore Prince myugariro w’ubumoso nawe waje kongerera imbaraga ubwugarizi.
Rayon Sport kandi ifite gahunda yo gukoresha igeragezwa ku bakinnyi b’abanyamahanga barimo umunyeza w’Umunya-Mali Drissa Kouyate ndetse n’abandi bakinnyi bo hagati n’inyuma bitezweho guhatana n’abasanzwe.
Biteganyijwe ko iyi kipe izakina imikino ya gicuti mu cyumweru gitaha, aho izahura n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu rwego rwo kugerageza abakinnyi bashya no kunoza uburyo bw’imikinire.







