Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyabujije Abaturarwanda guha agaciro amakuru y’ibihuha akomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyagarutse mu Rwanda, bivuye ku mibare y’ubwiyongere y’abarwaye ibicurane hirya no hino mu gihugu.
Aya makuru akomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Covid-19 yagarutse nyuma y’uko mu gihugu hirya no hino abantu bakomeje kuribwa umutwe, guhinda umuriro bakanacika integer umubiri wose. Nyamara RBC ivuga ko mu ntangiriro za Mutarama habayeho ubwiyongere bw’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero.
Nk’uko iki kigo kibigaragaza ubu bwiyongere burasanzwe cyane mu gihe cy’imvura ndetse mu bipimo byafashwe mu gihugu harimo ubwiyongere bwa 17%. Icyakora ngo nta bikorwa byo kurwanya Covid-19 biri mu gihugu ariko ukeneye kwipimisha ashobora kujya ku kigo nderabuzima agapimwa ku bushake bwe ndetse kuri ubu nta murwayi wa Covid-19 uragaragara.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Niyingabire yabwiye itangazamakuru ko abaturage bagomba kwirinda ibihuha bakurikije ubwiyongere bw’ibicurane biri hanze aha. Ati “Bigendeye ku gihe turimo ibicurane bigomba kwiyongera. Ariko ntabwo ari ubwoko bushya bw’ibicurane cyangwa ngo tuvuge ko ari Covid-19 yagarutse.”
Niyingabire akomeza ashimangira ko nta cyorezo kiri mu gihugu kuko haramutse ahari aya makuru bahita bashyira hanze itangazo ribigaragaza ndetse kugeza ubu nta murwayi wa Covid-19 urembye cyangwa urwariye kwa muganga.