RCS yatanze ukuri ku byagaragaye CG Gasana afatwa bitandukanye n’izindi mfungwa ku rukiko

Kuwa 22 Ugushyingo 2023, CG (Rtd) Gasana Emmanuel, wahoze ari Guverineri w’Inyara y’Iburasirazuba, yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare kuburana ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, yari yarahawe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare kuwa 15 Ugushyingo 2023. Yari azengurutswe n’abacungagereza benshi ndetse n’abandi bambaye gisivili abagendamo hagati kuburyo utafa kumumenya.

Nta ‘Camera’ yabashije kubona isura ye keretse gusa umugongo ubwo yari yunamye. No kuwa 10 Ugushyingo ubwo yagezwaga mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare, yari azengurutswe n’abapolisi bamucungiye umutekano mu buryo bukomeye, kuburyo abanyamakuru bari bahari babuze uko bamufotora ndetse n’igihe yasohokaga.

Nyuma y’uko kuwa 27 Ugushyingo 2023 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwemeje ko Gasana akomeza gufungwa, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora, SP Rafiki Daniel Kabanguka, yabwiye umunyamakuru wa Intego news ko uburyo Gasana ari gufatwa na RSC atari uburyo bwihariye.

Inkuru Wasoma:  Nyanza: Umunyeshuri wa Kaminuza araregwa gushuka umwana ufite uburwayi bwo mu mutwe akajya kumukorera igikorwa cyashenguye imitima ya benshi

SP Rafiki yavuze ko Gasana atwarwa mu modoka ya RCS nk’abandi bafungwa. ati “Ibyo akorerwa nibyo n’abandi bose bakorerwa. Imodoka ni RCS, abamuherekeza ni abakozi ba RCS, nta kindi kintu cyihariye kirimo.”

Abajijwe ku kuntu Gasana yari atwawe avuye mu Rukiko Rwisumbuye kugera mu modoka bameze nk’abamurinze ngo atagaragara, SP Rafiki yavuze ko atageze ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare ngo arebe niba koko gufotora uyu mufungwa byari bigoranye. Ati “Ibyo ntabyo nzi. Wenda niba wari uhari simbizi. Ntabwo mbizi uko byagenze.”

Abajijwe ku mpamvu Gasana yajyanwe kuburana ku masaha ya kare, kuko umunyamakuru wazindutse muma saa kumi n’imwe ku Rukiko yasanze yahamutanze, SP Rafiki yagize ati “Ariko ngira ngo ibyo wambajije byose nabigusobanuriye.”

Mu iburana rye, Gasana ntabwo yemera ibyaha akurikiranweho.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved