Komite Ishinzwe Kurengera Abanyamakuru (CPJ), yakoze raporo igaragaza ko umunsi ku munsi habaho ubwiyongere mu kunigwa kw’itangazamakuru cyane cyane mu bihugu biri muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, aho iyi raporo yagaragaje ko umubare w’abanyamakuru bafunzwe wavuye kuri 31 muri 2022 ugera kuri 47 muri 2023.
Muri iyi raporo CPJ yagaragaje ko igihugu kiza ku isonga mu guhonyora ubwisanzure bw’itangazamakuru muri Afurika ari Eritereya, ubusanzwe kandi iki gihugu kiza ku mwanya wa karindwi ku Isi mu bihugu bifite imanza zimaze igihe kinini z’abanyamakuru nyamara nta byaha baregwa, kugeza ubu bivugwa ko gifite abanyamakuru 16 bafunzwe.
Ku mwanya wa kabiri hari igihugu cya Etiyopiya aho hari abanyamakuru 8 bafunzwe kandi hakaba hari impungenge ko uyu mubare uri muri iki gihugu uzakomeza kwiyongera umunsi ku munsi.
Igihugu kiza ku mwanya wa gatatu mu guhonyora uburenganzira bw’itangazamakuru ku buryo n’abawukora bakunze gusezera batinya ko bafungwa bazira ibibazo bitandukanye harimo n’ibya Politiki ni Cameron. Muri iki gihugu kandi impungenge ni nyinshi ngo kuko naho umubare w’abafunzwe ugenda wiyongera umunsi ku munsi.
Ikindi gihugu kigaragara muri iyi raporo ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo naho bivugwa ko hari ikandamiza ry’abanyamakuru nkandi ryiyongera umunsi ku munsi, aha hatangwa urugero rw’umunyamakuru witwa Stanis Bujakera Tshiamala umaze igihe afunzwe kubera kutagendera ku murongo wa Leta.