RD Congo yagaragaje uburakari yatewe na Pologne kubwo kugirana amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko itishimiye Pologne, kubera amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare iki gihugu gifitanye n’u Rwanda, nyuma y’uko Pelezida wayo, Andrzej Duda asoje uruzinduko rw’akazi yari amaze iminsi itatu agirira mu Rwanda.

Uru ruzinduko rwa Perezida Andrzej Duda mu Rwanda rusize agiraye ibiganiro na Perezida Paul Kagame ndetse banayoboye umuhango wabereyemo isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Aya masezerno bivugwa ko basinyanye arimo ay’ubucuruzi, ubufatanye mu by’ubukungu, ikoranabuhanga ritangiza, kurengera ibidukikije, ubumenyi bw’Isi n’ingufu ndetse akiyongera ku yari asanzwe y’ubufatanye mu bya gisirikare.

Mu kiganiro Perezida Duda na Perezida Paul Kagame bagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2024, Perezida wa Pologne, Duda yavuze ko igihugu cye gihamagariye urubyiruko rw’u Rwanda kujya kwiga ibya gisirikare muri Pologne, ati “Urubyiruko ruzaze turuhe ubufasha bw’amasomo yabafasha kwirinda mu gihe u Rwanda rwaba rugabweho igitero.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula yikomye Pologne avuga ko amasezerano iki gihugu cyasinyanye n’u Rwanda nta kindi yazana uretse “Gushyira abaturage ba Congo mu cyunamo.” Yakomeje avuga ko Pologne igira indimi ebyiri ndetse kuba yagiranye amasezerano n’u Rwanda rusanzwe rushinjwa na RDC guha ubufasha umutwe wa M23.

Mu nyandiko yashyikirije ibiro Ntaramakuru ACP by’abanye-Congo yagize ati “Mu bigaragara, iyi myitwarire yatuma umuntu yizera ko Pologne yifatanyije n’u Rwanda mu gitero cyarwo kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igihugu abasirikare bacyo bakorera ubwicanyi ku butaka bwa RDC ntibanabiryozwe.”

Inkuru Wasoma:  Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko igiye gutangaza amanota y’abarangije amashuri yisumbuye

Inkuru Wasoma:  Donald Trump uri kwiyamamariza kuyobora Amerika yatangaje icyo azakora naramuka atsinzwe amatora

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved