banner

RD Congo yagaragaje ukuri kose ku birego u Burundi bushinja u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yahamije ko umutwe wa RED-Tabara uba ku butaka bwa Congo, ibi biza bivuguruza ibirego bya Perezida Ndayishimiye uvuga ko uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Burundi ucumbikiwe na Leta y’u Rwanda .

Iki kiganiro cyakurikiye amagambo ya Perezida Ndayishimiye washinje u Rwanda guha ubufasha uriya mutwe ndetse avuga ko u Rwanda arirwo rucumbikira, rugaburira ndetse rugatoza uyu mutwe ubwicanyi urwanya ubutegetsi bwe. Iki kiganiro n’itangazamakuru cyarimo Minisitiri Lutundula ndetse na Bintou Keit ukuriye MONUSCO.

Minisitiri Lutundula yemeje ko RED-Tabara ari umutwe w’inyeshyamba z’i Burundi, abawugize bose bahungiye ndetse bakaba bari ku butaka bwa RD Congo. Yakomeje avuga ko Leta ya Congo na Guverinoma y’u Burundi baherutse kugirana ibiganiro byo gucyura izo nyeshyamba, ni nyuma y’uko bamwe muri uwo mutwe ngo bagaragaje inyota yo gusubira mu gihugu cyabo.

Yavuze ko ibi ari ibiganiro byabaye ubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yiteguraga amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu Ukuboza umwaka ushize. Ati “Mbere y’uko amatora aba, Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Karere k’Ibiyaga bigari ukorera i Nairobi yamvugishije ambwira ko hari bamwe mu barwanyi b’umutwe wa RED-Tabara bemeye gutaha mu gihugu cyabo bakomokamo, asaba ko twafasha kubasubizayo. Twatanze igisubizo cyiza.”

Minisitiri Lutundula yavuze ko hari inama yabereye i Dar es Salaam mu Ukuboza umwaka ushize, yahuje abakuru b’ingabo n’abashinzwe iperereza mu Burundi, Tanzania, u Rwanda na Uganda, iyi nama yanzuye ko abo barwanyi bagomba kuva muri RD Congo bagataha iwabo mu Burundi.

Icyo gihe by’umwihariko ngo hari n’itsinda ry’abayobozi bo mu gihugu cy’u Burundi, hafatwa n’imyanzuro igamije kwakira abo barwanyi mu buryo bwiza. Yagize ati “Byakozweho ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi ryaritabajwe ngo ritange umusanzu.”

Inkuru Wasoma:  Ibyihariye mu kiganiro Gen. Mubarakh Muganga yagiranye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique

Minisitiri Lutundula yavuze ko iki kibazo cy’inyeshyamba za RED-Tabara zikambitse muri RD Congo kiri gukurikiranwa binyuze mu bufatanye bw’Akarere. Ibi bitangajwe nyuma y’uko igihugu cy’u Burundi cyafunze imipaka yose igihuza n’u Rwanda kubera kurushinja gucumbikira no gufasha uyu mutwe wa RED-Tabara.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved