Binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Hadja Lahbib yasabye abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika ubufatanye ubwo ari bwo bwose bagirana n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Uyu muyobozi yasabye Congo kureka gukorana n’uyu mutwe mu gihe hashize iminsi muri icyo gihugu hakorwa imyigaragambyo, igamije kwamagana ibihugu bikomeye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bwongereza babishinja kurebera intambara ibera mu burasirazuba bwa RDC.
Mu butumwa bwagiye ahagaragara Minisitiri Lahbib yagize ati “Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwashyize hanze amatangazo avuga ku bufatanye bw’ingabo z’igihugu (FARDC) na FDLR. Ni ngombwa ko ubufatanye n’imitwe yitwaje intwaro buhagarara kandi imvugo z’urwango n’izihamagarira urugomo zigahagarara burundu.”
Minisitiri Lahbib yakomeje avuga ko gukomeza intambara hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa M23 bitahosha aya makimbirane, ahubwo asaba RDC gushaka igisubizo binyuze mu nzira ya dipolomasi. Ati “Uko amakimbirane yaba ameze kose, ntabwo igisubizo gishakirwa mu mbaraga z’igisirikare.”
“Ni ngombwa ko hifashishwa imbaraga za dipolomasi binyuze mu byemezo byafashwe n’akarere kandi abo bireba bagakurikiza ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe. Ikindi, dukwiye kurandura imizi y’aya makimbirane, ni bwo abaturage bazashobora gutera imbere.”
U Bubiligi si cyo gihugu cya mbere gisabye RDC guhagarika imirwano igakemura ibibazo mu nzira ya dipolomasi, Leta Zunze Ubumwe za Amerik ndetse n’Umuryango w’Abibumbye bikomeje gusaba icyo gihugu kuyoboka inzira y’ibiganiro nyamara impande zihanganye zikomeje zigakomeza kubitera utwatsi.