Minisiteri y’itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko Leta ya Kinshasa ishimira Ingabo za FARDC ku bwo kugarura ituze muri santeri ya Sake muri Masisi nyuma y’igitero cyo kwigaranzura izo ngabo zakoranye ubutwari n’ubwitange.
Ku wa Gatatu nibwo abaturage basaga ibihumbi batuye muri aka gace bahunze kubera imirwano yaberaga muri iyi santeri yegereye umujyi wa Goma, kuri uwo munsi kandi umutwe wa M23 watangaje ko wafashe ibirindiro by’ingabo za leta ku misozi ya Nturo 1, Nturo 2, n’indi ikikije Sake. Ntibizwi neza niba ingabo za leta zisubije iyo misozi.
N’ubwo bigoye kugenzura no gushimangira ibivugwa n’impande zirimo kurwana, gusa ariko ushingiye ku hari kubera imirwano kuva mu mpera z’icyumweru gishize bigaragara ko umutwe wa M23 wasatiriye cyane umujyi wa Goma ugafata ibindi bice uturutse iburengerazuba mu bice bya Masisi, Kirolirwe cyangwa Karuba.
Amatangazo yasohowe n’impande zihanganye ku wa gatatu, yumvikanyemo ko zishaka agahenge. Leta isaba ko M23 isubira inyuma, naho M23 igasaba leta ibiganiro mu gukemura amakimbirane mu mahoro. Nyamara Leta ya Kinshasa igakomeza ishinja u Rwanda gufasha uyu mutwe mu gihe u Rwanda rubihakana.
Icyakora u Rwanda na rwo rushinja Leta ya Congo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR irwanya ubutegetsi bwa Kigali, mu gihe Leta ya Kinshasa nayo ibihakana.
Nk’uko bitangazwa n’Ishami rishinzwe ubutabazi, ONU iyi mirwano yatumye abantu nibura 130,000 bava mu byabo muri teritwari ya Masisi mu byumweru bibiri bishize hagati ya tariki 24 Mutarama na tariki 5 z’uku kwa Gashyantare. Iri shami rikomeza rivuga ko abahunze imirwano barimo abagera ku 26,000 bari i Sake, n’abagera ku 24,000 bari muri ’centre’ ya Minova, hombi hegereye ikiyaga cya Kivu.
Kuba inzira z’ubutaka zerekeza mu mujyi wa Goma, biteganyijwe ko uyu mujyi ushobora kujya mu kaga ko kubura ibiribwa, bikaba byateza n’ingorane mu bucuruzi, nk’uko ONU ikomeza ibivuga. Ndetse ngo hari n’ibyago byinshi ko ibintu bishobora gukomeza kumera nabi i Goma.”
Hari amakuru avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kane imirwano ihuza Ingabo za Leta (FARDC) na n’inyeshyamba za M23 yaramukiye muri teritwari ya Nyiragongo mu duce twa Buhumba na Kibumba.