RDB yatangaje igihe utubari tugomba kujya dufungira

Urwego rw’igihugu rw’Iterambere RDB rushingiye ku myanzuro y’inama y’abaminisitiri yo kuwa 1 Kanama 2023 rwatangaje amasaha ntarengwa y’ibikorwa by’imyidagaduro, utubari na resitora bigomba gufungiraho. Mu itangazo ryashyizweho umukono na Akamanzi Clara, umukuru w’uru rwego ryasohotse kuwa 30 Kanama, rigaragaza ko resitora, utubari, utubyiniro, ubukiko bwa Liquor bizajya bifunga saa saba z’ijoro kuva kuwa mbere kugera kuwa gatanu.

Naho kuwa gatandatu no ku cyumweru bazajya bafunga saa munani za mugitondo. RDB ikomeza ivuga ko serivisi zitangwa n’amahoteri zizakomeza gutangwa ku bantu bazicumbitsemo gusa. Amaduka acuruza imiti, superimarishe n’inganda bizakomeza gukora ariko hubahirizwa amategeko n’amabwiriza bisanzweho.

Abakora ubucuruzi bw’utubari basabwa kudaha inzoga abakiriya babona ko banyweye bihagije. Basabwa kandi kutakira abana bari munsi y’imyaka 18 bakazajya babanza kubaza indangamuntu mbere yo gutanga inzoga. Abatazubahiriza aya mabwiriza bazahanishwa itegeko rigenga ubukerarugendo nimero 14/2014 ryo kuwa 19 Gicurasi 2014.

Inkuru Wasoma:  Umugore yicishijwe igitiyo abagabo babiri batabwa muri yombi bashidikanwaho

Inkuru Wasoma:  Umugabo yahaye akazi inshuti ye ngo imuterere inda umugore batungurwa n’ibyo bavumbuye nyuma

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved