Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), Jean-Guy Afrika, yashimiye ikipe y’abagore ya Arsenal FC yaraye yegukanye igikombe cy’amakipe y’i Burayi yahize andi.

 

Ni mu mukino wabereye i Lisbone muri Portugal kiu mugoroba wo ku wa 24 Gicurasi 2025, warangiye ikipe yo mu Bwongereza itsinze FC Barcelone y’abagore igitego kimwe rukumbi cyabonetse ku munota wa 74′ gitsinzwe na Stina Blackstenius.

 

Ikipe y’abagore ya Arsenal isanzwe iri mu bufatanye bwo kwamamaza gahunda ya Visit Rwanda binyuze mu Rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda.

Umuyobozi wa RDB, Jean-Guy Afrika, yagize ati: “Twishimiye ikipe y’abagore ya Arsenal FC yegukanye bidasubirwaho ishema ryo gutsindira igikombe cy’amakipe y’i Burayi yahize andi.

 

Ni igikorwa cy’indashyikirwa kigaragaza intego, ikinyabupfura n’indangagaciro zo kuba ku isonga dusigasira muri Visit Rwanda kandi ziranga Umunyarwanda nyawe.”

 

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, yakomeje avuga ko u Rwanda nk’Igihugu cya mbere ku Isi mu guhagararirwa n’umubare munini w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, rwifatanyije n’abakorana intego, bakuraho inzitizi mu kibuga no hanze yacyo.

 

Ubwo ikipe ya Arsenal yatangira gukorana n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda, mu gihe cy’umwaka umwe gusa, RDB yatangaje ko mu mwaka wa mbere w’imikoranire, umusaruro w’ubukerarugendo bw’u Rwanda wiyongereyeho 17% ugera kuri miliyoni 498$ mu 2019 uvuye kuri miliyoni 425$ mu 2018.

 

Ba mukerarugendo baturutse mu Burayi biyongereyeho 22% na 17% by’umwihariko abaturutse mu Bwongereza.

Kuva mu 2018, hari abanyabigwi benshi bakomeye ba Arsenal baje mu Rwanda barimo Tony Adams wabaye kapiteni wayo igihe kirekire, Lauren Etame Mayer, Alex Scott wabaye kapiteni w’ikipe y’abagore na David Luiz wakiniraga iyi kipe mu mwaka ushize w’imikino, bose baje mu Rwanda.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.