Urukiko rwa Gisirikare rwa Beni muri RDC rwakatiye abantu 14 barimo Abanya-Uganda batandatu urwo gupfa nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi n’ubujura bukoreshejwe intwaro.
Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe ku wa Gatanu, abo 14 bahamwa n’ibyaha bakatirwa igihano cy’urupfu mu gihe ku cyaha cy’ubujura ho bahanishijwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 10.
Abana babiri baregwaga muri iyo dosiye bo barekuwe.
Mu rukiko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iryo tsinda ryakoraga ibikorwa by’ubugizi bwa nabi hagati ya Mata na Kanama 2025, aho ryagiye rigaba ibitero ku makoperative, amaduka n’ibiro by’abohereza amafaranga bagasiga babibye.
Bwavuze ko byahumiye ku mirari mu ijoro ryo ku wa 8 rishyira ku wa 9 Kanama 2025 ubwo bibaga koperative ya Païdek aho bayibye arenga ibihumbi 100 by’Amadolari ndetse na miliyoni 76 z’amafaranga yo muri Congo.
Inzego z’umutekano zataye muri yombi Abanya-Uganda bukeye bwaho ubwo bagerageza gusubira muri iwabo, ndetse amafaranga arenga ibihumbi 54 by’amadolari na miliyoni zirenga 36 z’amafaranga y’amanye-Congo yabashije kugaruzwa.
Uru rukiko kandi rwakatiye undi mugabo urwo gupfa nyuma yo gufatirwa i Dindi umunsi umwe mbere y’uko urwo rubanza ruba, afite imbunda ya AK-47 aho yahamwe n’ibyaha byo kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi ariko mugenzi we bareganwaga ararekurwa kuko habuze ibimenyetso bifatika.
Ibi bihano byagaragajwe ko bigamije gutanga ubutumwa bukomeye bwo kurwanya umutekano muke ukomeje kwiyongera mu karere ka Beni.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nubwo ifite igihano cy’urwo gupfa ariko ntabwo kirashyirwa mu bikorwa guhera 2003.
Leta ya RDC yasubijeho igihano cy’urupfu muri Werurwe 2024, isobanura ko igamije kurwanya ibyaha birimo ubugambanyi bikorerwa mu bice biberamo intambara, ndetse n’ubugizi bwa nabi mu mijyi.
Ni icyemezo cyamaganywe n’imiryango mpuzamahanga irimo iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ndetse ni kimwe mu byo Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu kanenze mu Ugushyingo 2024.
Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yasobanuriye aka kanama ko iki gihano cyasubijweho bitewe n’intambara iri kubera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, akizeza ko nirangira kizakurwaho.
Ku rundi ruhande na Uganda nayo iracyafite igihano cy’urupfu mu mategeko yayo nubwo mu binyacumi bibiri biheruka nta muntu uricwa nko gushyira mu bikorwa icyo cyemezo.
Teritwari ya Beni yakunze kwibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro mu bikorwa by’urugomo birimo n’uw’iterabwoba ufite inkomoko muri Uganda wa ADF.
Ibikorwa by’umutekano muke muri iyo teritwari byatumye abaturage barenga ibihumbi 500 bamaze kuva mu byabo kuva 2025 yatangira.
