Indege zitagira abapilote za FARDC n’indi mitwe iyifasha zagabye ibitero ku bice bituwe n’abaturage i Nyabiondo, muri Teritwari ya Masisi, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ukuboza 2025, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka.
Kanyuka yatangaje ko ibi bitero byibasiye abaturage bo mu gace ka Nyabiondo, ibintu byongereye impungenge z’umutekano muri iki gice gisanzwe kibamo umubare munini w’abaturage.
Ku ruhande rw’Ibinyamakuru bikorana na Leta ya Kinshasa, byemejwe ko mu gihe imirwano ikomeje hagati ya FARDC/Wazalendo na AFC/M23 mu gace ka Kinyumba, indege za FARDC zagabye igitero ku birindiro by’inyeshyamba i Bususu, hafi y’Itorero Néo Apostolique, riri hafi ya Nyabiondo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Bivugwa ko nyuma y’iki gitero cya FARDC, ibisasu bikomeye byaguye muri Bususu, bivugwaho ko byangije bikomeye aka gace ndetse bigatuma inyeshyamba za AFC/M23 zihungabana. Gusa aya makuru ntayo twabashije kwemeza.
Ibyatangajwe kandi n’uru ruhande ni uko ibintu bikomeje kuba bibi muri Nyabiondo no mu bice bituranye, mu gihe abaturage baho bahanganye n’ubwoba n’ihungabana bitewe n’urusaku rw’ibisasu n’ibitero by’indege bikomeje kumvikana.
Umutekano muri Masisi ukomeje kuba ikibazo gikomeye, mu gihe nta cyizere kigaragara ko imirwano hagati ya FARDC n’umutwe wa AFC/M23 ishobora guhagarara mu gihe cya vuba.