Nyuma yo kubona ibyishimo byagaragaye ku ruhande rwa Joseph Kabila nyuma y’uko Urukiko rwa gisirikare rwemeje ko ari Umunyekongo ubu biravugwa ko ibyatangajwe n’urukiko ku bwenegihugu bwe bishobora kongera kugibwaho impaka mbere yo kwinjira mu mizi muri dosiye aregwamo ibyaha icyenda.

 

 

Abunganira abaregera indishyi ngo bafite uburenganzira bwo kurangiza iki kibazo cy’umwirondoro n’ubwenegihugu, kuko byateje amarangamutima akomeye no kutumvikana nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net ivuga.

 

 

Iyi nkuru ivuga ko nubwo Urukiko Rukuru rwa gisirikare rudafite ububasha bwo kwemeza ubwenegihugu bw’umuntu, hari serivisi zashyizweho ku bijyanye n’ukuri no kwemeza ubwenegihugu bwa Congo.

 

 

Ku bijyanye n’umwirondoro watanzwe muri dosiye, ngo ushidikanwaho n’abantu benshi, abanyamategeko bashyirwaho mu buryo bukurikije amategeko na Leta bazasaba ibisobanuro.

 

 

Isubikwa ry’urubanza ryasabwe ryahawe uruhushya rwo kwemerera abanyamategeko gusuzuma ibimenyetso byose byatanzwe mu itangira ry’urubanza ku wa Gatanu ushize.

 

 

Urukiko rukuru rwa gisirikare rukurikiranyeho Joseph Kabila gufatanya n’umutwe w’inyeshyamba, kubangamira amahoro n’umutekano w’ikiremwamuntu, ubwicanyi nkana hakoreshejwe amasasu, guha ishingiro iterabwoba, gufata ku ngufu, iyicarubozo, kwirukana abantu no kwigarurira ku ngufu Umujyi wa Goma.

 

 

Twabibutsa ko urubanza rwa Joseph Kabila ruba adahari kuko atakiri mu gice kigenzurwa na Leta ya Kinshasa.