RDC: Bamwe mu bakandida batangiye gusaba ko amatora yahindurwa imfabusa

Abakandida bane biyamamarije kuyobora RDC barimo Martin Fayulu umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Denis Mukwege watsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, Floribert Anzuluni ukuriye ishyaka rya Altenative Citoyenne na Pasiteri Theodore Ngoy. Basohoye itangazo basaba ko amatora yabaye ku wa Gatatu ahindurwa imfabusa.

Iri tangazo barisohoreye mu murwa mukuru wa Kinshasa, bavuze ko uyu mwanzuro bawufashe bitewe n’uko mu duce tumwe na tumwe hari aho amatora yatinze kuba bitewe n’ibibazo bya tekenike n’ibikoresho. Hari uduce two muri iki gihugu aho ibikoresho by’amatora byashwanyagujwe n’abantu barakaye barimo bamagana ukuntu aya matorwa ari gukorwa.

Zimwe mu ndorerezi zireberera aya matora zivuga ko hafi 60% by’ibiro by’amatora byafunguye bikerewe, kandi ko nibura 30% by’ibikoresho byakoreshejwe muri aya matora bitakoraga. Nyamara nyuma y’aya matora Leta ya DRC yasohoye itangazo ishimira abatoye bose.

Umuvugizi wa Leta ya Congo, Patrick Muyaya, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, nyuma y’uko amatora arangiye, yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru, yamagana ibikorwa byo kwangiza no gushwanyaguza ibikoresho by’amatora byabaye mu bice bimwe by’iki gihugu ndetse asaba Polisi n’Ubucamanza gukurikirana ababigizemo uruhare.

Nyuma y’uko hari abantu batatse bimwe mu biro by’amatora bagashwanyaguza ibikoresho, Umukuru w’akanama k’amatora, Denis Kazadi, yijeje ko ibiro by’amotora bitafunguye ku munsi w’amatora ko biteganyijwe ko biza gufungura kuri uyu wa Kane.

Inkuru Wasoma:  Perezida wa Uganda yashishikarije ababyeyi kwambika abana babo inkweto za ‘Rugabire’

Inkuru Wasoma:  Ibyakurikiye umugabo warwaniye mu rukiko bamwe bakajyanwa mu bitaro

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved