Nyuma y’amezi abacanshuro amagana bo muri Romania barwaniraga FARDC batsinzwe na M23 bagataha, amakuru avuga ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwongeye kwerekeza amaso ku bandi, noneho abo muri Amerika y’Amajyepfo muri Colombia.

 

Kuva mu mpera z’umwaka ushize, byatangiye kuvugwa ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bugifite umuhate wo gukorana n’abacanshuro. Byaranakomeje ubwo abo muri Romania bari bamaze gutsindwa.

 

Umucanshuro wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Erik Dean Prince, aherutse kwemerera RDC ko agiye gucungira umutekano ibirombe by’amabuye y’agaciro no kugenzura uburyo imisoro ikusanywamo.

 

Ubwo bwumvikane bwemeranyijweho muri Mutarama 2025 hagati ye na leta ya RDC nyuma y’igihe impande zombi ziri mu biganiro.

Prince afite ikigo cy’abacanshuro cyitwa Blackwater cyakoreye mu bihugu bitandukanye.

 

Binyuze muri Blackwater, Prince amaze igihe ari gushaka abacanshuro biganjemo abo muri Colombia, kugira ngo bajye mu kazi muri RDC.

Abanya-Colombia bari muri Ukraine na Sudani

 

Abahoze mu gisirikare muri Colombia, bakomeje kwinjira mu mwuga wo kuba abacanshuro, ndetse ubu bivugwa ko ari bamwe mu bagezweho ku Isi. Ubwo intambara ya Ukraine n’u Burusiya yari irimbanyije, batangiye kuyinjiramo barwanira ubutegetsi bwa Kiev.

 

Bivugwa ko bijejwe ko bazajya bahembwa ama-pesos miliyoni 19 ku kwezi (asaga 4300$). Amatangazo abahamagarira kurwana yacicikanaga ku bwinshi kuri TikTok, ab’inkwakuzi bahita bafata indege ibakura i Bogotá bakinjira i Madrid, bahava bafata indi ibageza muri Pologne hanyuma binjira muri Ukraine.

 

Benshi bumvise ayo mafaranga, bagiye bava mu gisirikare bakajya kuba abacanshuro. Bivugwa ko muri Mexique bashakishwa cyane kugira ngo bakorane n’aba-cartel bakomeye mu gucuruza ibiyobyabwenge no kwambutsa abantu muri Amerika.

 

Hari n’ahandi bavugwa cyane muri Afurika muri Sudani, aho mu minsi ishize, hari amakuru y’uko abarenga 300 barwanaga ku ruhande rwa Rapid Support Forces (RSF).

 

Kuva mu 2000, abacanshuro bo muri Colombia bavuzwe mu bihugu birimo u Burusiya, Yemen, Libya, Somalia na Afghanistan. Muri Yemen bivugwa ko abagiyeyo binjizaga hafi 7000$ ku kwezi.

 

Mu 2021 nabwo bavuzwe muri Haiti ndetse bivugwa ko bari mu bagize uruhare mu rupfu rwa Perezida Jovenel Moïse. Abanya-Colombia 17 barafunzwe, ubu bari muri Gereza i Port-au-Prince.

 

Bivugwa ko muri Ukraine hamaze gupfirayo abanya-Colombia barenga 300 bagiyeyo nk’abacanshuro.

 

U Rwanda ruzi iby’aba bacanshuro

 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, aherutse kubwira Televiziyo Mama urwa Gasabo, ko nubwo hari ibiganiro birimbanyije hagati ya RDC n’u Rwanda ndetse na RDC na M23, amakuru ahari ari uko Congo igishaka intambara.

 

Yavuze ko iki kibazo cy’uko RDC igishaka intambara, cyagejejwe ku bahuza barimo Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

Ati “Twagaragarije impungenge abahuza, ko mu gihe turi kuganira, Guverinoma ya Congo ifite umugambi w’intambara… kuri bo ibigaragara ni uko bagitumiza intwaro, bagitumiza abacanshuro nyuma y’uko abo bazanye bo muri Romania batsinzwe ariko batumije abandi.”

 

Blackwater ntiyishimiwe n’ubutegetsi bwa Amerika

 

Mu gihe Amerika iri mu buhuza hagati y’u Rwanda na RDC, ku rundi ruhande, umuturage wayo, Erik Prince ari mu biganiro byo kwinjiza abacanshuro muri Congo.

 

Ibikorwa bye bidashyigikiwe n’ubutegetsi bwa Trump. Mu 2024, Raporo ya Loni yagaragaje ko Prince ashaka kujyana muri Congo abacanshuro 2500.

 

Prince yabaye umusirikare mu mutwe udasanzwe w’Ingabo za Amerika zizobereye mu kurwana mu mazi, ku butaka no mu kirere, Navy Seals. Yamaze muri uyu mutwe imyaka ibiri kuva mu 1993 kugeza mu 1995 ubwo se, Edgar Prince, yari amaze gupfa.

 

Amaze kuvamo nibwo yashinze Blackwater, akorana bya hafi n’igihugu cye mu butumwa butandukanye.

Byigeze kuvugwa ko mu gihe Ingabo za Monusco zizava muri Congo, Blackwater ya Prince izasigara mu nshingano mu bice bitandukanye.

 

 

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.