banner

RDC ikwiye kuvugurura imiyoborere ya yo no kwitandukanya na FDLR – U Bubiligi

Ku nshuro ya mbere nyuma y’uko u Rwanda ruhagaritse umubano nacyo, igihugu cy’u Bubiligi cyasabye Repubulika ya Demokarasi ya Congo gufata inshingano zayo bitari mu gushaka gukemura amakimbirane gusa, ahubwo ko ikwiye kuvugurura imiyoborere yayo kandi igahagarika gufatanya na FDLR itibagiwe guhana ibikorwa byibasira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere, itariki 17 Werurwe, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot, yagarukaga ku cyemezo cy’u Rwanda cyo gucana umubano n’u Bubiligi, ibyo yise “kugoreka ukuri” k’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Minisitiri Prevot yagize ati: “U Bubiligi bubabajwe n’iki cyemezo kitagereranywa kandi kigaragaza ko iyo utemeranya n’u Rwanda, ruhitamo kutaganira.”

Yibukije ko yasabye kubonana na mugenzi we w’u Rwanda, Minisitiri Olivier Nduhungirehe, ubwo aheruka mu ruzinduko i Buruseli mu cyumweru gishize, ariko undi akanga kumuha umwanya. Ati: “Dushobora gutekereza ko Guverinoma y’u Rwanda ishobora kuba yarahisemo icyerekezo kimwe kandi kibogamye ku hantu u Bubiligi buhagaze. Nyamara, guhagarika imiyoboro y’ibiganiro ntabwo byorohereza gukemura amakimbirane.”

Kuri uyu wa Mbere ushize Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi kemeje ibihano ku bantu ku giti cyabo barimo abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda ndetse n’abayobozi ba M23 na AFC. Umuntu ku giti cye hamwe n’isosiyete ishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro akuriye mu Rwanda na bo bahawe ibihano bashinjwa gucuruza umutungo kamere wa DRC mu buryo butemewe.

Minisitiri Prévot ati: “Birashoboka ko icyemezo cyafashwe uyu munsi n’u Rwanda gifitanye isano no kwemeza ibyo bihano ku rwego rw’u Burayi.”

U Bubiligi bwafashe ingamba zo kwishyura u Rwanda

Prevot komeza avuga ko intego y’izi ngamba ari ugushyiraho igitutu kugira ngo impande zose zihagarike umuriro kandi zicare ku meza y’ibiganiro. Ati: “U Bubiligi bwishimiye intambwe imaze guterwa mu minsi yashize tubikesha abunzi bo mu karere kandi burashishikariza cyane Repubulika ya Demokarasi ya Congo nayo gufata inshingano zayo, atari mu gukemura amakimbirane gusa, ahubwo no kuvugurura imiyoborere yayo.”

U Bubiligi burasaba Congo kandi kugira uruhare rukomeye mu biganiro ku rwego rw’akarere ndetse no ku rwego rw’igihugu, kandi igahagarika ubufatanye bwose na FDLR, ndetse igahana imbwirwaruhame cyangwa ibikorwa by’urwango bikorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.

Inkuru Wasoma:  Trump yikomye abavuze ko intumwa ye yacunagujwe mbere yo guhura na Putin

Mu rwego rwo gusubiza gucana umubano no kwirukana abadipolomate b’Ababiligi, Minisitiri Prevot yafashe icyemezo nk’icy’u Rwanda, avuga ko azahamagaza chargé d’affaires w’agateganyo w’u Rwanda, agatangaza ko abadipolomate b’u Rwanda batagifite ikaze mu Bubiligi kandi bagahabwa amasaha 48 yo kuhava, ndetse bagahagarika amasezerano y’ubufatanye yari ahari.

“U Bubiligi ntibushaka guhana cyangwa guca intege u Rwanda”

Yongeyeho ko u Bubiligi bwamaganye amagambo yavuzwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, mu mpera z’iki cyumweru, ndetse n’impamvu zatanzwe kugira ngo yemeze icyemezo cy’u Rwanda nk’uko iyi nkuru dukesha DHnet.be ivuga.

Maxime Prévot yagize ati: “U Bubiligi ntibushaka guhana cyangwa guca intege u Rwanda, kabone nubwo hashingirwa ku mateka ya gikoloni bwagiye bwitandukanya na yo kuva kera.”

Ati: “Icyerekezo cy’u Bubiligi kizakomeza kuba kubahiriza uburenganzira bwa muntu, kugendera ku mategeko ndetse n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu”. “Ibi tubihuriyeho n’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi kimwe n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga, harimo na G7.” Yongeyeho ko ibi byerekana ko u Bubiligi budakeneye kumvisha abafatanyabikorwa babwo.”

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, u Rwanda rwakomoje ku “ruhare rw’amateka ” rw’u Bubiligi “mu kuzana ubuhezanguni bushingiye ku moko (bwateje) Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

U Bubiligi buvuga ko bugihagaze aho bwari buri ku bijyanye na jenoside

Maxime Prévot yagize ati: “Aho duhagaze ku byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ntihahindutse.” Ati: “U Bubiligi bwamaganye nta na guca ku ruhande na gato Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bwemera uruhare bwagize, cyane cyane busaba imbabazi z’ibyo bwakoze. U Bubiligi bukomeje kwiyemeza gushyira mu bikorwa itegeko ryerekeye guhakana jenoside yakorewe Abatutsi kandi buzakomeza ubufatanye bwiza bw’ubucamanza hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi ku bijyanye no gukurikirana abayikoze.”

Ni ubwa mbere rero u Bubiligi bwumvikanye busaba Guverinoma ya Kinshasa kujya mu mishyikirano ndetse no kuvugura imiyoborere ya yo, tutibagiwe no kuvugira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bakomeje guhohoterwa cyane cyane mu burasirazuba bwa Congo kuva mu myaka 30 ishize.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!