banner

RDC imeze nk’imodoka yacitse feri – Seth Kikuni

Umunyapolitiki Seth Kikuni uherutse gufungurwa nyuma y’amezi atandatu ari muri Gereza Nkuru ya Makala, yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imeze nk’imodoka yacitse feri.

Kikuni utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC yatawe muri yombi muri Nzeri 2024, ashinjwa agasuzuguro no gukwirakwiza ibihuha. Yafunguwe tariki ya 1 Werurwe 2025, asigaje amezi atandatu ku gifungo yakatiwe cy’umwaka.

Icyatumye uyu munyapolitiki afungwa ni amagambo yavugiye mu mujyi wa Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga, ati “Igitutsi ni iyo utoye abantu, ubukungu bugakomeza kurindimuka.”

Mu kiganiro na Jeune Afrique, Kikuni yabajijwe niba yicuza kuba yaravuze aya magambo, asubiza ko aticuza kuko n’ubu yayasubiramo inshuro 1000. Yasobanuye ko dosiye ye atari iy’ubutabera, ahubwo ari iya politiki.

Uyu munyapolitiki yatangaje ko ku ruhande rumwe yishimiye kuba yongeye kubana n’umuryango we, ariko na none ngo afite uburakari yatewe no kuba yararenganyijwe, agafungirwa ubusa.

Umunyamakuru yabwiye Kikuni ko anenga Perezida Félix Tshisekedi cyane, asubiza ko RDC imeze nk’imodoka yacitse feri, ifite umushoferi watakaje ubwenge, uyigongesha urukuta.

Ati “RDC imeze nk’imodoka yacitse feri. Umushoferi yatakaje ubwenge, ari kugonga urukuta n’umuvuduko mwinshi. Twakwizera dute ahazaza heza mu gihe bimeze bityo? Amahame ya demokarasi ntacyubahirizwa, igihango cy’igihugu cyaratatiriwe, abanyamakuru baterwa ubwoba, kandi twabonye Goma na Bukavu bifatwa nta mirwano yabaye.”

Kikuni yatangaje ko Tshisekedi ari gutakarizwa icyizere kandi ko imiyoborere ye yasubije inyuma ubumwe bw’Abanye-Congo, agaragaza ko niba akunda RDC koko kandi akagira umutimanama, akwiye kwegura.

Inkuru Wasoma:  Perezida Ndayishimiye yategetse ingabo ze kwirukana M23 muri Kivu y’Amajyepfo

Ati “Icyizere Félix Tshisekedi yari afitiwe kiri kuyoyoka kandi ubutegetsi bwe bwasenye ubumwe bw’igihugu. Niba akunda igihugu cyangwa afite umutimanama, akwiye kwegura. Ntabwo ari kugerageza kurokora igihugu, ahubwo ashaka kuguma ku butegetsi.”

Yakomeje agaragaza ko mu gihe Tshisekedi yakomeza kwizirika ku hazaza h’igihugu, yaba ari ikibazo, asobanura ko Abanye-Congo badakeneye uyu Mukuru w’Igihugu ku butegetsi.

Yagize ati “Ariko nashyira ahazaza he ku cyerekezo cy’igihugu, ubwe azahinduka ikibazo n’ibyago. Uyu munsi, RDC ntikeneye Félix Tshisekedi.”

Tshisekedi n’abandi bayobozi bo muri Leta ya RDC bagaragaza ko badakwiye kuganira n’ihuriro AFC/M23 kuko ngo ni umutwe w’iterabwoba, nyamara abarwanyi baryo bakomeje gufata ibice byo mu burasirazuba bw’igihugu.

Uyu munyapolitiki yagaragaje ko ubutegetsi bwa RDC budakwiye gukomeza gusanisha iyi ntambara n’u Rwanda, kuko bidashobora kuyihagarika, ahubwo ko bukwiye kuganira n’iri huriro, bugakemura ibibazo byaryo.

Ati “Niba igishyizwe imbere ari uko AFC na M23 byarambika intwaro, dukwiye kubizeza ko ibibazo byabo bizakemurirwa mu biganiro. Naho kwinangira ugaragaza uyu mutwe nk’aho nta kindi uri cyo keretse kuba igikonoshwa cy’u Rwanda bizawufasha kuguma mu minsi myiza.”

Uyu munyapolitiki yagaragaje ko ashyigikiye gahunda ya Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani yo kuganira n’abantu bose batanga umusanzu mu guhagarika intambara yo mu burasirazuba bwa RDC, kuko ari yo yatuma amahoro arambye aboneka.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!