Ku wa Gatandatu, itariki ya 24 Gicurasi, abantu 11 bari bafunzwe batorotse, bava muri kasho y’ubushinjacyaha bufatanye n’Urukiko rw’Amahoro rwa Sekebanza mu Ntara ya Kongo Central muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

 

Umuyobozi w’akarere, Patchely Lendo, wemeje ibyo bintu, yagaragaje ko abo batorotse bifashishije imiterere y’iyi gereza ndetse no kuba nta bapolisi bahagije bafite kugira ngo babakurikirane.

 

Nk’uko amakuru amwe agera kuri Radio Okapi abitangaza, gutoroka kwabaye ahagana mu ma saa mbiri z’igitondo.

Abagororwa batorotse nyuma yo kugwisha urugi rw’icyuma rwa gereza, ku mupolisi rukumbi wari ushinzwe kubacunga.

Patchely Lendo avuga ko benshi mu bantu 11 batorotse bakurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu kandi bakaba bategereje koherezwa muri Gereza ya Tshela, aho bagombaga gukorera igihano cyabo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.