Umutekano wakomeje kwangirika mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki ya 22 Gashyantare, i Kavumu, muri Teritwari ya Kabare, muri Kivu y’Amajyepfo nyuma y’imirwano yahiriwe kuri uyu wa Gatandatu ushize.

 

Ibikorwa byose byahagaritswe kubera imirwano iri kuba hagati y’abarwanyi ba AFC / M23 n’inyeshyamba za Wazalendo mu mujyi wa Kavumu no mu nkengero zawo, kuva mu gitondo.

 

 

Kuri uyu wa Gatandatu ushize n’ubundi, abatuye Kavumu n’ibice byegeranye, muri Teritwari ya Kabare, iherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kuwa Gatandatu bamaze umunsi wose mu bwoba kubera imirwano hagati y’abarwanyi ba AFC / M23 n’inyeshyamba za Wazalendo zikorana na FARDC.

 

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko imirwano yatangiye mu gitondo mbere yo gucogora, nyuma ikomeza nimugoroba kuwa Gatandatu.

 

Umuturage wo muri ako gace yagize ati: “Imirwano yatangiye nyuma y’uko umurwanyi wa Wazalendo ajyanwe mu kigo nderabuzima. Nyuma y’amasaha make, imirwano yatangiye. Kuva Katana kugera Kavumu, twumvaga urusaku rw’amasasu”.

 

 

Abaturage batangaje ko imirwano yongeye kubura mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba nk’uko inkuru dukesha ACTUALITE.CD ikomeza ivuga.

Undi muturage waho yagize ati: “Kurasa byasubukuwe ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba i Kavumu. Twabonye kandi Wazalendo ziri ku isoko zongererwa ingufu ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 40.”

 

Biravugwa ko iyi mirwano yahungabanyije urujya n’uruza ku muhanda uhuza Bukavu na Kavumu, ndetse no mu turere tuhakikije.