Nyuma y’uko bimwe mu bihugu bigize umuryango w’iterambere ry’ubukungu bw’afurika y’amajyepfo (Sadc) byohereje ingabo zabyo mu burasirazuba bwa Congo kugirango zihangane n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa , igihugu cya Tanzania nacyo cyohereje itsinda ry’ingabo zo gufasha iza Sadc guhangana n’uwo mutwe, zikaba zimaze iminsi mu mujyi wa Goma.
Amasezerano guverinoma ya Congo Kinshasa yagiranye na leta zunze ubumwe za Tanzania avuga ko izo ngabo zaje kurwanya by’umwihariko M23 hirengagijwe indi mitwe iteza umutekano muke.
Zageze muri Congo mu gushyigikira izindi zirimo iza Afurika y’epfo na Malawi zaje hakurikijwe amasezerano ya Sadc yo gutabarana .
Umutwe wa M23 uvuga ko kuba ibihugu bigize umuryango w’ Afurika y’Uburasirazuba byohereza ingabo zo kubangamira amasezerano ya Luanda, Nairobi n’aya Bujumbura, byerekana umugambi mubi wo gukomeza gutera ingabo mu bitugu ingabo za Congo mu gukomeza gukora ubwicanyi no gusahura abaturage ibyabo.
Twabibutsa ko izindi ngabo zari muri Kivu y’amajyaruguru mu guhangana n’umutwe wa M23 ari ingabo z’Abarundi zahaje ku masezerano ya rwihishwa ari hagati ya guverinoma ya Gitega niya Kinshansa,zije gufasha iza Sadc.
Izi ngabo za Sadc mu burasirazuba bwa Congo zikaba zigiye gufatikanya na FARDC mu guhangana n’umutwe wa M23 n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo ryamaze kugaragaza ko ritazemera Perezida Tshisekedi wamaze gutsindira kuyobora Congo mu matora aheruka .