Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko ingabo zacyo ziri mu Burasirazuba wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zishe abarwanyi 242 b’umutwe witwaje intwaro wa CODECO mu mirwano y’iminsi ibiri yabahuje.
Itangazo ry’Igisirikare cya Uganda, UPDF, rigaragaza ko abarwanyi ba CODECO bateye ibirindiro byacyo biherereye mu gace ka Fataki mu Burasirazuba bwa RDC.
Ni imirwano yabaye ku wa 18-19 Werurwe 2025, yasize uwo mutwe ugize inkomere nyinshi ndetse n’abarwanyi bawo baricwa, aho ku wa 18 Werurwe hishwe abarwanyi 31 mu gihe ku munsi ukurikiyeho hicwa abagera kuri 211.
UPDF yatangaje ko ku ruhande rwayo hishwe umusirikare umwe, abandi bane bagakomereka ndetse ko abo bakomeretse bahise bajyanwa muri Uganda ngo bahabwe ubuvuzi bwisumbuyeho kandi ko bizeye ko bazahita bakira vuba.
Ingabo za UPDF zagiye muri ako gace mu rwego rwo gukumira ko inyeshyamba z’umutwe wa ADF zakomeza guteza ibibazo by’umutekano muke kuri Uganda. Ni igikorwa Ingabo za Uganda zifatanyijemo na FARDC muri operasiyo yiswe Shujaa ‘Operation Shujaa’.
Icyo gisirikare cyatangaje kandi ko umutwe wa CODECO ugira uko ukorana na ADF wari unaherutse kugaba ibitero no gukora ibikorwa by’urugomo ku burage b’Abanye-Congo mu Ntara ya Ituri by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abahema.
Ibyo bitero byasize abaturage benshi bahasize ubuzima barimo abagore n’abana ndetse n’aho bari batuye hangizwa bikomeye n’abarwanyi b’uwo mutwe bituma bamwe bakwira imishwaro.
Ingabo za Uganda ziri muri Fataki, Bunia na Mahagi mu rwego rwo guhangana n’imitwe yari imaze igihe yarabujije amahwemo igihugu cyabo binyuze mu bitero bya hato na hato yayigabagaho.
Izo ngabo kandi zitezweho kugabanya umubare w’impunzi, aho ibihumbi by’abaturage baturukaga mu ibyo bice byo mu Burasirazuba bwa RDC kubera umutekano muke bakajya gushaka ubuhungiro muri Uganda.