Kugeza ubu, imibare igaragaza ko impunzi z’Abanyekongo zahungiye mu Rwanda zigera ku 83.000, ahanini bitewe n’intambara n’urugomo bimaze imyaka mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Guverinoma ya Kinshasa ivuga ko ishaka koroshya itahuka ryabo, ariko irashaka kubanza kumenya niba imibare yatanzwe na Kigali ari ukuri kandi ikanamenya niba koko ari Abanyekongo.

Ku wa Kabiri ushize i Kinshasa, mu kiganiro n’abanyamakuru ari kumwe n’Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi, Filippo Grandi, Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Umutekano w’Igihugu, Jacquemain Shabani, yasobanuye ko mu ntambwe ziganisha ku gutaha harimo kubanza kumenya umwirondoro w’impunzi zavuzwe, zizakenera gusuzumwa neza na komite ishinzwe kuzakira.

 

 

 

Ati: “Repubulika y’u Rwanda yamenyesheje ko Abanyekongo 83.000 bari ku butaka bw’u Rwanda. Iyi ni inzira n’umukoro usaba ko uruhande rwa DRC rushobora kumenya no kwemeza iyi mibare, ndetse rukanemeza ubwenegihugu bw’abo baturage binyuze mu buryo butandukanye burimo na komite ishinzwe kwakira abantu. Ibi, kugeza ubu, ntibyakozwe, ariko tubara ko abantu 23.000 ari bo babaruwe ko ari Abanyekongo”.

 

 

Ku ruhande rwe, Umuyobozi wa UNHCR, Filippo Grandi, we yasabye kwirinda kugira ikibazo cy’impunzi icya Politiki.

“Ndashaka ndashaka gutanga umuhamagaro ukomeye cyane. Ni ngombwa amaherezo, uko bishoboka, kureka kugira politiki ikibazo cy’impunzi. Ikibazo cy’impunzi cyagizwe politiki cyane kubera impamvu z’amateka. Turabizi ko hari amateka maremare, agoye cyane ku kibazo cy’impunzi. Ni ngombwa ko amaherezo, ko icyo kitihishwa inyuma n’impamvu za politiki kugira ngo tubone ibisubizo bishimishije kuri buri wese, cyane cyane ku mpunzi n’abazicumbikiye.”

 

 

Impaka zijyanye no gutaha kw’impunzi z’Abanyekongo ndetse n’iz’Abanyarwanda ziri muri Congo zavutse nyuma y’inama y’ibihugu byombi na UNHCR, byabaye mu minsi yashize i Addis Abeba. Muri urwo rwego, impunzi 532 z’Abanyarwanda zavuye ku butaka bwa Congo ku wa Mbere ushize zinyuze i Goma, zerekeza mu Rwanda zinyuze ku mupaka wa Grande Barrière.

Gutahuka kwabo byateguwe na UNHCR n’abayobozi ba AFC / M23, umutwe w’inyeshyamba ugenzura Goma kuva mu mpera za Mutarama.

Muri Gicurasi umwaka ushize, impunzi z’Abanyarwanda zirenga 1.700 zabaga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo nabwo zatashye mu Rwanda ku nkunga ya UNHCR, ku bufatanye na AFC / M23.