Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwohereje intumwa icyenda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo ziganire n’Abanyamerika ku bufatanye impande zombi zishobora kugirana, cyane cyane mu bijyanye n’urwego rw’umutekano.
Mu boherejwe i Washington harimo Gen Patrick Sasa Nzita n’izindi nzobere mu gisirikare no mu rwego rw’ubutasi. Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, isobanura ko bazamarayo iminsi 10.
Amerika igaragaza ko hashingiwe ku masezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC tariki ya 27 Kamena 2025, ishaka kwifatanya n’ibi bihugu mu mishinga izabifasha guteza imbere ubukungu bwabyo n’ubw’akarere k’Ibiyaga Bigari muri rusange.
Intumwa za RDC ziri i Washington zigaragaza ko igihugu cyazo gishaka ko ubu bufatanye bwarenga imishinga iteza imbere ubukungu, Abanyamerika bagashyira imbaraga mu gukomeza urwego rw’umutekano rw’Abanye-Congo.
Muri iki gihe, Amerika ni inshuti ikomeye ya Kuwait na Arabie Saoudite. Ubufatanye bw’ibi bihugu bwarenze ibijyanye n’ubukungu, bugera mu kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano mu kugira ngo hatazagira uworoherwa no kuvogera ubusugire bwabyo.
Kuri Kuwait, Amerika yagize uruhare rukomeye mu kubohora iki gihugu mu 1991 ubwo ubutaka bwacyo bwagenzurwaga na Iraq. Ubu byifatanya mu gisirikare, ubucuruzi, ishoramari no mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba.
Intumwa ya RDC yatangaje ko igihugu cyabo gishaka gukorana na Amerika nk’uko ikorana na Kuwait na Arabie Saoudite mu rwego rw’igisirikare n’ubukungu.
Leta ya RDC ishimangira ko izemerera Amerika gutwara amabuye y’agaciro ayifasha gukomeza kubaka ubushobozi bw’urwego rw’umutekano rwayo, bityo ko na yo ikwiye gufasha Abanye-Congo kugira ubushobozi bwo kurinda umutekano wabo, ariko bidasabye gusimbura igisirikare cyabo.
Icyo Leta ya RDC yifuza, nk’uko izi ntumwa zikomeza zibivuga, ni uko Amerika yagira uruhare mu kuvugurura igisirikare cy’Abanye-Congo, ikagiha ibikoresho n’ubwirinzi bugezweho.
