Hagiye gushira ibyumweru bitatu abahagarariye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abo mu ihuriro AFC/M23 batangiye ibiganiro bibera i Doha muri Qatar.
Ibi biganiro byatangiye nyuma yo guhangana gukomeye kw’impande zombi, kwatumye AFC/M23 ifata Umujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.
Leta ya RDC yari yararahiye ko itazaganira na AFC/M23 ariko yavuye ku izima nyuma y’aho Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad al-Thani, ahuje Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi tariki ya 18 Werurwe 2025.
Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, kuri uyu wa 19 Mata 2025 yatangaje ko hashize iminsi ine haba ibiganiro biziguye, aho RDC na AFC/M23 binyuza ubutumwa bwabyo ku muhuza, Qatar.
Icyo AFC/M23 yifuza ni uko amakimbirane ifitanye n’ubutegetsi bwa RDC atahuzwa n’ayo iki gihugu gifitanye n’u Rwanda, ariko Leta ya RDC si ko ibibona, kuko ishinja iri huriro kuba igikoresho cy’u Rwanda.
Nubwo hashize igihe habaho kudahuza hagati y’impande zombi, iyi radiyo yatangaje ko hari intambwe nziza imaze guterwa kuko hari ibyo zemeranyijeho, nubwo bitaramenyekana.
RFI yatangaje ko muri iki gihe hari gutegurwa inyandiko ihuriweho n’impande zombi, ariko ntibizwi niba izashyirwa ahabona ndetse niba izitwa “amasezerano yo guhagarika imirwano”.
Mu gihe hakomeje ibiganiro ku bizajya muri iyi nyandiko, Leta ya RDC yifuzaga ko hashyirwamo ko impande zombi zisaba indi mitwe yitwaje intwaro kujya muri gahunda yo “guhagarika ubushyamirane”.
Umudipolomate uzi ibijyanye n’ibi biganiro, yatangaje ko igikomeye cyane ari uburyo bwo gushyira mu bikorwa ingamba zirema icyizere hagati y’impande zishyamiranye. Izi ni zo zizagaragaza niba buri ruhande rushaka amahoro.
Leta ya RDC yasabye ko mu ngamba zirema icyizere hakwiye kubamo ko AFC/M23 iva mu bice yafashe, ariko iri huriro ryagaragaje ko ibyo bidashoboka ko ryabivamo byose, riva gusa mu Mujyi wa Walikale no mu bice bihana imbibi mu ntangiriro za Mata.
AFC/M23 na yo yasabaga Leta ya RDC gukuriraho igihano cy’urupfu abayobozi bayo, gufungura abanyamuryango bayo bafungiwe i Kinshasa, ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo ziri muri Kivu y’Amajyaruguru na zo zigataha ariko ibi ntibirakorwa.