Julianna Lumumba, umukobwa wa Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Congo, Patrice-Emery Lumumba, yatoranyijwe kuri uyu wa Gatanu nk’umukandida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa La Francophonie (OIF) nk’uko byatangajwe na minisiteri y’itangazamakuru n’itumanaho.

Umwe mu bayobozi ba Congo yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abanyekongo (ACP) ati: “Uburemere bw’amarangamutima n’akamaro k’izina, ubushobozi afite, ndetse no gushyigikirwa n’igihugu cyose bituma aba umukandida utanga icyizere gikomeye.”

Umukobwa wa Lumumba azaba ahatanye n’Umunyarwandakazi, Louise Mushikiwabo, uzarangiza manda ye ya kabiri mu Gushyingo 2026, u Rwanda rukaba ruherutse gukomeza kumugirira icyizere no kumugena nk’umukandida warwo mu matora ataha, aho azaba ahatanira manda ya gatatu.
