RDC: Undi mutwe wa Wazalendo witwa UFRC wifatanyije na AFC/M23

Joel Namunene Muganguzi, umuyobozi wa politiki w’Ubumwe bw’ingabo ziharanira kongera Kubaka Congo (UFRC), umutwe wo kwirwanaho wabarizwaga muri VDP Wazalendo mu misozi ya Uvira (Kivu y’Amajyepfo), yatangaje ku mugaragaro ko biyunze kuri (AFC / M23) iyobowe na Corneille Nangaa.

 

Joel Namunene aganira n’abanyamakuru i Goma muri iyi weekend ishize, yatangaje ko ubu UFRC iri mu bagize Ingabo ziharanira Impinduramatwara muri Congo (ARC / AFC) anavuga ko yiteguye “kugira uruhare mu kubohora abaturage ba Congo ubutegetsi bw’igitugu bwa Kinshasa.”

 

Uyu mutwe wamaganye umutekano muke uganje muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyane cyane mu Burasirazuba. UFRC rero isaba itegeko nshinga ryakora akazi karyo mu guhagarika inzira y’umuntu uwo ari we wese cyangwa itsinda bifuza gukomeza ubutegetsi binyuze mu mayeri no gukoresha abantu.

 

Joël Namunene, yasobanuye ko icyemezo cya UFRC cyo kwinjira muri AFC,  cyavuye mu nama y’ubuyobozi yabaye ku itariki ya 30 Werurwe i Bukavu.

Inkuru Wasoma:  Ibikubiye mu itangazo AFC/M23 yasohoye ishinja ingabo za SADC kuyigabaho ibitero i Goma

 

Yakomeje agira ati: “UFRC yafashe icyemezo cyo kwinjira muri AFC kugira ngo twese hamwe dushobore gukuraho ubutegetsi bugendera ku moko kandi bw’igitugu bwa Kinshasa.” Kubera iki cyemezo, uyu mutwe uratangaza ko ubutegetsi bwa Perezida Félix-Antoine “butemewe” mu ntara za Kivu y’Amajyepfo na Maniema.

 

UFRC iharanira ko hajyaho inzego za leta zakongera gusubirwamo, zikazashingira ku buringanire n’imiyoborere myiza. UFRC irahamagarira kandi ingabo zayo kubahiriza ingamba zizafatwa mu minsi iri imbere n’ihuriro rya AFC-M23.

 

Uku kwitandukanya n’ubutegetsi bwa Kinshasa kuje gukurikira ukwa Kabido muri Teritwari ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Uyu mutwe witwaje intwaro nawo wiyemeje gufatanya n’inyeshyamba za M23 utera umugongo ingabo za leta.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka