banner

RDC yagaragaje impamvu yemeye kuganira na AFC/M23

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko yemeye kuganira n’ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu burasirazuba bw’iki gihugu kubera ko ibintu byahinduye isura.

Iyi Guverinoma yagaragaje kenshi ko itazigera iganira na AFC/M23 kuko ngo ni umutwe w’iterabwoba ukorera Abanye-Congo ubugizi bwa nabi, ihitamo kuyirwanya ikoresheje imbaraga z’igisirikare.

Nyuma y’aho M23 ifashe Umujyi wa Goma, tariki ya 8 Gashyantare 2025, abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) bahuriye muri Tanzania, basaba Guverinoma ya RDC kwemera ibiganiro bya politiki.

Mu gihe imyanzuro y’abakuru b’ibihugu itari yagatangiye kubahirizwa, M23 yafashe Ikibuga cy’indege cya Kavumu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo n’Umujyi wa Bukavu tariki ya 16 Gashyantare.

Tariki ya 11 Werurwe, Perezida wa Angola akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, João Lourenço, yatangaje ko tariki ya 18 Werurwe Leta ya RDC izatangira kuganira n’abahagarariye AFC/M23.

Nyuma y’iminsi ibiri Perezida Lourenço atanze ubu butumwa, abakuru b’ibihugu bya SADC bahagaritse ubutumwa bw’ingabo z’uyu muryango zifatanyaga n’iza Leta ya RDC, banzura ko zitangira gucyurwa mu byiciro.

Inkuru Wasoma:  Croix Rouge yanyomoje Amnesty yashinje M23 kwica abarenga 400

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yasobanuye ko mbere babonaga ko kuganira na AFC/M23 bitari ngombwa kugeza ubwo Angola yabasabye kujya mu biganiro.

Ati “Mu gihe kirekire twashimangiraga ko ibiganiro bitaziguye na M23 bitari ngombwa, kandi ko bitari uburyo bw’imikorere yacu ariko umuhuza Angola yatangije iyi gahunda, atumira impande zitandukanye kugira ngo zihure, ziganire.”

Minisitiri Kayikwamba yatangaje ko habaye ibiganiro byinshi, byose bihuriza ku myanzuro yo guhagarika imirwano, kandi ko Leta ya RDC yiteguye kuyubahiriza vuba kugira ngo ububabare bw’abasivili buhagarare.

Ati “Ikindi ntekereza ni uko ku mpande zitandukanye muri RDC, amakimbirane ari guhindura isura mu bukana bwayo. Icy’ingenzi kuri twebwe no ku baturage bacu ni ukugirana ibiganiro bitaziguye na M23, bizakurikirana no guhagarika imirwano.”

Minisitiri Kayikwamba yagaragaje ko byari kuba bibabaje iyo Guverinoma ya RDC idashobora kubona ko intambara yo mu burasirazuba bw’iki gihugu ikomeje guhindura isura, kandi ifite inshingano yo kurinda abasivili.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!