Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yasinye amasezerano na sosiyete yo mu Buhinde yitwa Bharat Electronics Limited (BEL), ikora ibikoresho by’igisirikare, kugira ngo ihabwe ibikoresho bya D4 CUAS (Counter-Unmanned Aerial System) bigamije guhangana na  drones zikoreshwa n’inyeshyamba za AFC/M23.

 

Ibi bikoresho bya gisirikare biteye imbere byakozwe na BEL n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi mu bya Gisirikare cy’u Buhinde (DRDO). D4 CUAS ifite ubushobozi bwo gutahura, gukurikirana no guhanura drones zishobora gutera ibitero, hakoreshejwe radar, sensor za infrared n’amashusho, ndetse  n’ubushobozi bwo guhungabanya imiyoboro y’itumanaho ya drones.

 

Drone za Chimera, bivugwa ko zikoreshwa n’umutwe wa AFC/M23, ni drone ntoya zikoreshwa mu gutata no kugaba ibitero byihuse

.

Nubwo ibiganiro by’amahoro bikomeje—birimo ibiganiro biri kubera muri Qatar no muri Angola—RDC nayo irakomeje kwitegura intambara, aho bivugwa ko irimo gukoresha abacanshuro b’Abanya-Kolombiya bazajya bafasha ingabo za leta mu kurwanya M23.