Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye ikirombe gicukurwamo Coltan cya Rubaya ku rutonde rugufi rw’imitungo y’ingenzi iri guha Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rw’ubufatanye mu by’amabuye y’agaciro bw’ibihugu byombi.

 

Ikirombe cya Rubaya cya mbere gicukurwamo Coltan nyinshi ku Isi, kimaze imyaka ibiri kiri mu maboko ya M23.

Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza bivuga ko hari umuyobozi ukomeye muri Leta ya RDC n’umudipolomate wa Amerika babihamirije ko kiriya kirombe cyashyizwe ku rutonde rw’ibyo Amerika igomba guhabwa, mu nama yahuje Kinshasa na Washington ku wa 5 Gashyantare 2026.

 

Iyo nama yabereye i Washington DC yari igamije guteza imbere ubufatanye mu by’amabuye y’agaciro bwemeranyijwe mu Ukuboza.

 

 

Gushyira ikirombe cya Rubaya mu maboko ya Amerika ngo biri mu mugambi wa Kinshasa wo gukurura abashoramari b’Abanyamerika mu burasirazuba bwa RDC bumaze igihe bwarayogojwe n’intambara.

 

Kinshasa ivuga ko hakenewe amafaranga ari hagati ya $ miliyoni 50 na 150 kugira ngo ikirombe cya Rubaya gitangire kongera gukora, ndetse ko ayo mafaranga ashobora kugaruzwa vuba kubera ukuntu Coltan ikenewe ku isoko Mpuzamahanga.

Amerika yabungirijwe kiriya kirombe, mu gihe yifuza guhabwa amoko atandukanye y’amabuye y’agaciro, mu rwego rwo guhanganira n’u Bushinwa isoko rya Afurika no kugira ubuhunikiro bwayo buhagije.

 

Umutwe wa AFC/M23 wanenze kiriya cyemezo cya Leta ya RDC, uvuga ko gahunda yayo y’ubufatanye mu by’amabuye y’agaciro na Amerika “ifite inenge zikomeye”.

 

AFC/M23 ivuga ko Kinshasa itagakwiye kugirana amasezerano mashya mu by’amabuye y’agaciro mu gihe imirwano igikomeje.

 

 

Uyu mutwe nk’uko umwe mu bayobozi bawo yabibwiye kiriya gitangazamakuru, uvuga ko intego zawo atari amabuye y’agaciro, ko ahubwo ushyize imbere kubohora abaturage.

 

 

Yunzemo ko kuba Kinshasa iri guha Washington Rubaya kandi itayigenzura, bigamije “gukurura Amerika ngo ifashe Leta ya Congo kuyisubirana ku ngufu za gisirikare.”

 

 

Uwo muyobozi wa AFC/M23 utifuje gutangazwa amazina kandi yavuze ko yavuze ko uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro yo mu Rubaya bufite nyirabwo wigenga, utari Leta ya Congo.

 

Ikirombe cya Rubaya gisanzwe gicukurwamo 15% bya Coltan icukurwa ku Isi yose.