RDC yajyanye muri Qatar icyifuzo ‘gashozantambara’ kuri AFC/M23

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwagaragaje ko bwifuza ko abarwanyi b’ihuriro rya AFC/M23 bava mu bice byose bagenzura mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo mbere yo kumvikana.

 

Iki cyifuzo cyamenyekanye nyuma y’aho mu ntangiriro z’iki cyumweru Leta ya RDC yohereje muri Qatar abayihagarariye biganjemo abashinzwe umutekano kugira ngo baganire na AFC/M23.

 

Mu 2012, na bwo Leta ya RDC yasabye umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva mu mujyi wa Goma wari uherutse gufata, nyuma y’ibiganiro byahuje Joseph Kabila wayoboraga iki gihugu n’abandi bakuru b’ibihugu byo mu karere.

 

Icyo gihe, Leta ya RDC yabeshye M23 ko izaganira na yo, igasubiza ibyifuzo byayo biganisha ku gukemura impamvu muzi y’umutekano muke mu burasirazuba bw’iki gihugu; ni ukuvuga ihohoterwa rikorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane Abatutsi.

 

Kuva mu mujyi wa Goma ni byo byatumye M23 isenyuka mu 2013, kuko yagabweho ibitero bikomeye n’ingabo zo mu mutwe kabuhariwe uri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, FIB, ndetse n’iza RDC.

 

Abari bagize M23 barisuganyije, basubukura urugamba mu Ugushyingo 2021. Bafashe ibice byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru, ariko ibyinshi babivamo nyuma y’ibiganiro byahuje abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC).

 

M23 yasezeranyijwe ko ibice yavuyemo bizajya bigenzurwa n’umutwe w’ingabo za EAC (EACRF) ariko byagaragaye ko ingabo z’u Burundi zagenzuraga ibyo muri Masisi birimo Mushaki na Kitshanga zemereye iza RDC kubyinjiramo kandi bitari byemewe.

Inkuru Wasoma:  Ukraine yateye utwatsi ibyo kugabanya umubare w’abasirikare yasabwe n’u Burusiya

 

Ubwo Leta ya RDC yirukanaga EACRF mu mpera za 2023, byasabye M23 kongera kurwana kugira ngo yisubize ibindi bice yagenzuraga, ipfusha n’abarwanyi bayo barimo Colonel Castro Elise Mberabagabo wari ushinzwe ubutasi.

 

Umwe mu bayobozi bo muri RDC yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, ko mu byo bifuza kuri AFC/M23 ari uko yava muri ibi bice, gusa ntibizwi niba iri huriro ryiteguye kubyemera.

 

Inshuro nyinshi, abayobozi batandukanye ba AFC/M23 barimo Umuyobozi Mukuru wayo wungirije, Bertrand Bisimwa, baragagaje ko batiteguye kuva mu bice bagenzura, bagaragaza ko iki cyifuzo cyaba kimeze nko kubashozaho intambara.

 

Tariki ya 8 Gashyantare 2025, Bisimwa yatangaje ati “Umwanzuro wose, uko waba ungana kose, udusaba kuva ku butaka bwacu no kuba impunzi cyangwa kongera kutugira abantu batagira igihugu uzaba ugamije gushoza intambara.”

 

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, AFC/M23 yohereje muri Qatar abayihagarariye barimo Bisimwa, nk’uko ibi biro ntaramakuru byakomeje bibisobanura.

AFC/M23 yifuza ko Leta ya RDC yatesha agaciro igihano cy’urupfu yakatiye abayobozi bayo, impapuro zo kubafunga yabashyiriyeho.

 

Iri huriro kandi ryifuza ko abasivili n’abasirikare batawe muri yombi bashinjwa gukorana na ryo kubera uko basa cyangwa ubwoko bwabo, bafungurwa.

Ryifuza ko hashyirwaho itegeko rihana abakwirakwiza imvugo zibiba rwango zituma Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda n’Igiswayile bibasirwa, bashinjwa gukorana na AFC/M23.

 

Ikindi ryifuza ni ukugirana na Leta ya RDC amasezerano yo guhagarika imirwano.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka