Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 17 Ugushyingo 2025 cyakiriye abasirikare bacyo bahungiye muri Uganda mu mezi 10 ashize ubwo ihuriro AFC/M23 ryafataga Umujyi wa Goma.

 

 

Mu mpera za Mutarama 2025 ubwo i Goma habaye urugamba rukomeye, bamwe mu basirikare ba RDC bahungiye mu bigo by’ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO), abandi bajya muri Kivu y’Amajyepfo, hari abagiye mu Rwanda, abandi bahunga berekeza mu majyaruguru ya Kivu y’Amajyaruguru.

 

Abahungiye mu majyaruguru ya Kivu y’Amajyaruguru bakomeje urugendo, bambuka umupaka wa Uganda, bakirwa nk’impunzi. Hari hashize amezi 10 bategereje ko Leta yabo ijya kubacyura.

 

Ku wa 17 Ugushyingo, Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru washyizweho na Leta ya RDC, Gen Maj Evariste Kakule Somo, n’abandi bayobozi bo ku rwego rwa gisirikare n’urwa gisivili, bagiye kwakira aba basirikare ku mupaka wa Kasindi-Lubiriha.

 

Ubwo Gen Maj Somo yari amaze gushyikirizwa aba basirikare, yagize ati “Twaje kwakira abasirikare ba RDC bishyikirije Uganda bavuye mu bice bya Kivu y’Amajyaruguru bigenzurwa n’abaduteye. Twasanze igihugu cy’inshuti cyarabafashe neza.”

 

Leta ya RDC ntiyatangaje umubare w’abasirikare bayo yashyikirijwe na Uganda.