Abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basabye ibihugu by’amahanga gufatira Leta y’u Rwanda ibihano bikomeye nyuma yo kurushinja gufasha inyeshyamba z’umutwe wa M23 urwanira mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Leta ya Congo, Patrick Muyaya mu kiganiro yagiranye na BBC. Yongera gushimangira ko RD Congo itazigera iganira n’umutwe wa M23, nubwo wo wavuze ko witeguye kwitabira ibiganiro by’amahoro, ahubwo bwo ko mu nama bamaze igihe bakora bari gukora ibishoboka byose ngo abaturage batuye mu duce twa Goma na Sake babagarurire umutekano.
Mu gihe imirwano ihuza umutwe wa M23 n’Ingabo za Leta (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo yakomeje gukaza umurego kuva mu byumweru bibiri bishize. Patrick Muyaya yagize ati “Icyo turimo gusaba amahanga kiroroshye. Ni uko bashobora gukoresha ibihano mu kotsa igitutu u Rwanda kugira ngo rureke ibyo rukomeje gukora mu burasirazuba bwa DRC.”
Muyaya yakomeje avuga ko ibihugu bikomeye ku Isi nka Amerika bifite amakuru y’ubutasi ko u Rwanda rufasha M23, ko ibyo byanagarutsweho muri raporo z’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye. Avuga ko ari na yo mpamvu, mu mwaka ushize, Amerika yafatiye ibihano bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda (RDF).
Icyakora ibi birego u Rwanda rushinjwa na RDC rurabihakana ahubwo narwo rugashinja Congo gukorana n’umutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda, urwanya Leta y’u Rwanda ugakorera mu Burasirazuba bw’icyo gihugu (FDLR), nyamara na Leta ya Kinshasa ikabihakana.
Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RD Congo uturuka mu kwitana ba mwana mu gukorana n’imitwe yitwaje intwaro bivugwa ko irwanya ubutegetsi bwa buri gihugu, kuko u Rwanda rushinjwa gukorana na M23 irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa mu gihe RD Congo ishinjwa gukorana n’umutwe wa FDLR bivugwa ko urwanya ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda.