Urukiko rwa Gisirikare rwa Kinshasa rwashyizeho impapuro zo guta muri yombi uwahoze ayobora Komisiyo y’Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu akaba ari Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) ryibumbiyemo imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro (AFC/M23), Corneille Nangaa.
Ni icyemezo gikubiye mu itangazo ryasohotse ku wa 5 Gashyantare 2025, ryasinyweho n’Umushinjacyaha Mukuru muri uru rukiko rwa gisirikare, Colonel Magistrate Parfait Mbuta Muntu.
Iri tangazo rivuga ko izi mpapuro zigamije gusaba amahanga guta muri yombi Nangaa aho yaba ari hose, ubundi agashyikirizwa inzego z’ubutabera za Congo.
Corneille Nangaa ashinjwa na RDC ibyaha by’intambara ndetse n’ibyibasiye inyokomuntu mu ntambara umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganyemo na FARDC.
Uyu mugabo ni we wari uyoboye komisiyo y’amatora ubwo Perezida Tshisekedi yatsindiraga manda ye ya mbere yo kuyobora RDC mu 2018.
Mu 2023, Nangaa yahise ashinga umutwe ufite n’igisirikare kuko ngo yari abizi ko Perezida Tshisekedi aziba amajwi mu matora yo ku wa 20 Ukuboza 2023, nk’uko byari byagenze mu 2018.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho M23 itangaje ko yafashe Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu Ugushyingo 2024 uru rukiko rwari rwakatiye Corneille Nangaa igihano cy’urupfu ku byaha by’intambara n’ibindi bifitanye isano.
Nubwo RDC isaba amahanga guta muri yombi Corneille Nangaa, ari ku butaka bw’iki gihugu mu Mujyi wa Goma.