banner

RDC yatangiye gushyira igitutu kuri Luxembourg yanze ko u Rwanda rufatirwa ibihano

Luxembourg iherutse gutambamira icyemezo cy’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi cyo gufatira ibihano u Rwanda, ushinja uruhare mu ntambara imaze igihe ihanganishije M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025, Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bagize EU, bahuriye i Bruxelles mu nama yari igamije gufatira ibihano u Rwanda.

Amakuru yizewe ashimangira ko u Bubiligi n’u Budage byari mu bihugu bishaka cyane ko u Rwanda rufatirwa ibihano.

Mu bihano byari byateguwe biri ku meza, harimo ibyagombaga gufatirwa abantu icyenda n’ikigo kimwe ndetse no gufatira inkunga ya miliyoni 20€ uyu muryango wari uherutse kwemeza ngo ifashe Ubutumwa Ingabo z’u Rwanda zirimo muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado.

EU ishinja u Rwanda gufasha M23, gusa mu bihe bitandukanye rwagiye rugaragaza ibimenyetso bishimangira ko ntaho ruhuriye n’uyu mutwe uvuga ko uharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.

Mu gihe ibihugu birangajwe imbere n’u Bubiligi n’u Budage byari byiteze ko u Rwanda rugiye guhanwa, Luxembourg yaje gutungurana, yanga ko iki cyemezo gifatwa.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Luxembourg, Xavier Bettel, yavuze ko igihugu cye cyanze ko u Rwanda rufatirwa ibihano kuko hari inzira Afurika irimo zo gushaka igisubizo cy’intambara yo muri RDC, kandi bikwiriye guhabwa agaciro.

Inkuru Wasoma:  Hatangiye iperereza ku bakozi bandikirana ubutumwa bw’imibonano mpuzabitsina mu masaha y’akazi

Ati “Muri iki cyumweru, hari ibiganiro bizabera i Harare hagati ya ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’igihugu bya Afurika. Ntekereza ko ari ingenzi ko mbere yo gufatira ibihano u Rwanda dutegereza kureba umusaruro wayo mu minsi ibiri cyangwa ine iri imbere, kugira ngo tureba niba turi kugana mu cyerekezo kizima.”

Nyuma y’umunsi umwe Minisitiri Bettel atangaje ibi, ku wa Kabiri tariki 25 Gashyantare 2025, yagiranye ikiganiro cyo kuri telefone na mugenzi we wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner.

Muri iki kiganiro, Thérèse Kayikwamba Wagner yavuze ko ibintu bikomeje kudogera mu Burasirazuba bw’igihugu cye, ndetse yongera gushinja Ingabo z’u Rwanda kuba ku butaka bwa RDC.

Uburyo bwo guhamagara no guhura n’abayobozi b’ibihugu badashaka ko u Rwanda rufatirwa ibihano, RDC imaze igihe ibukoresha.

Ni inzira u Rwanda rumaze igihe rushimangira ko idateze gutanga umusaruro, kuko ubuyobozi bwa RDC aribwo bufite ubushobozi bwo gukemura iki kibazo cy’umutekano muke wayogoje Uburasirazuba.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!